Trump yavuze ko azavugana na Putin ku wa Kabiri ku ihagarikwa ry’intambara muri Ukraine

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ateganya kuvugana na mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putin ku wa Kabiri kugira ngo baganire uko intambara ihanganishije Uburusiya na Ukraine, nyuma y’ibiganiro byiza byabaye hagati y’abahagarariye ibihugu byombi Moscow.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere y’urugendo asubira i Washington avuye muri Floride, Trump yagize ati: “Turashaka kureba niba dushobora kurangiza iyo ntambara.” “Birashoboka ko twabishobora, wenda ntituzabishobora, ariko ndatekereza ko dufite amahirwe menshi.”

Yongeyeho ati: “Ku wa kabiri, nzavugana na Perezida Putin. Hakozwe byinshi mu mpera z’icyumweru.”

Trump aragerageza kumvisha Putin icyifuzo cy’iminsi 30 yo guhagarika imirwano Ukraine yemeye mu cyumweru gishize, kubera ko mu mpera z’icyumweru gishize impande zombi zakomeje kugabanaho ibitero bikomeye byo mu kirere ndetse n’Uburusiya bukaba bwarushijeho kwirukana ingabo za Ukraine mu birindiro zimazemo amezi mu gace ka Kursk.

Abajijwe ku byerekeye ibyo batekereza kuganiraho mu biganiro byo guhagarika intambara, Trump yagize ati: “Tuzaba tuvuga ku butaka. Tuzaba tuvuga kubijyanye nahatunganyirizwa ingufu za kirimbuzi, kandi twatangiye kubiganiraho.”

Trump ntiyabisobanuye mu buryo burambuye, ariko hakekwa ko yashakaga kuvuga ikigo cya Zaporizhzhia kiri muri Ukraine gusa kigaruriwe n’Uburusiya, kikaba ari nacyo kigo kinini gitunganya ingufu za kirimbuzi mu Uburayi. Uburusiya na Ukraine byagiye bishinjanya gukora ibikorwa bishobora guteza impanuka kuri icyo kigo.

Ntacyo Kremlin yavuze ku byo Trump yatangaje, gusa ku wa Gatanu, Kremlin yari yatangaje ko Putin yohereje Trump ubutumwa ku cyifuzo cye cyo guhagarika imirwano abinyujije ku ntumwa ya Leta zunze ubumwe za Amerika, Steve Witkoff, bagiranye ibiganiro i Moscow.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads