OIP-1.jpg

Trudeau yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe wa Canada

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau yamaze gutangaza ubwegure bwe ku mwanya amazeho imyaka ikabakaba 10.

Yatangarije itangazamakuru ko yabanje mbere na mbere kwegura nk’umuyobozi w’ishyaka ry’aba Liberals riri ku butegetsi hanyuma akazegura nka Minisitiri w’Intebe.

Icyakora ngo azakomeza kuba Minisitiri w’Intebe kugeza ubwo hazaboneka undi Minisitiri w’Intebe uzayobora igihugu.
Trudeau, wagizwe umuyobozi w’Ishyaka rya Liberal mu 2013 ndetse akagirwa Minisitiri w’Intebe mu kwezi k’umwaka wa 2015, yatangaje icyo cyemezo cyari gitegerejwe igihe kirekire cyane ko ngo politiki ye itavugwaho rumwe.

Yanavuze ko yasabye Guverineri Mukuru Mary Simon guhagarika imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko bitarenze tariki ya 24 Werurwe 2025.
Uyu mubyeyi w’abana batatu yavuze ko mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru aribwo yabwiye abana be ko yifuzaga kureka uyu mwanya ukomeye mu gihugu.

Nyuma y’icyemezo cya Trudeau, abagize Ishyaka yari ayoboye ‘Liberal Party’ bafite umukoro wo gushaka umukandida uzahangana n’umuyobozi w’Ishyaka ry’abatsimbaraye ku bya kera ‘Conservative Party of Canada’, Pierre Poilievre, mu matora azakurikiraho.
Trudeau yavuze ko yasabye Perezida w’Ishyaka rya Liberal gutangiza “uburyo bufatika” kandi “bugera mu gihugu cyose” bwo gushaka umuyobozi mushya.
Nibura abadepite bagera kuri 22 hamwe n’abagize inteko z’uturere dutandukanye nka Atlantic Canada, Quebec na Ontario bavuze ko agomba kwegura.

Ahazaza h’ubuyobozi bwe hatangiye kuzamo ibibazo ubwo Chrystia Freeland, wari uzwi nk’umwungiriza we ukomeye, yeguraga ku mirimo ye yo kuyobora Minisiteri y’Imari no kuba Minisitiri w’intebe wungirije mu kwezi gushize.

Mu ibaruwa yandikiye Trudeau nyuma ikaza gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga, Freeland yavuze ko nta yandi mahitamo yari afite uretse kwegura nyuma y’uko Trudeau amwegereye amusaba kwimurirwa mu yindi Minisiteri.
Freeland yanagaragaje ko atishimiye uburyo Trudeau yitwaye mu bijyanye n’ubukungu, anenga ibyo yise “imikino ya politiki.”

Yakomeje yandika ko we na Trudeau bamaze igihe batumvikana ku buryo bwo kwitwara ku buyobozi bushya bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buzaba buyobowe na Donald Trump kuva tariki 20 Mutarama 2025.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads