Kuri uyu wa gatandata tariki ya 26 Ukwakira, 2024, mu gihugu hose abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye baramukiye mu gikorwa cy’umuganda rusange wibanze ku gutera ibiti.
Ni umuganda wakorewe ku rwego rw’umudugudu aho ibikorwa byawo byahujwe no gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti mu mwaka wa 2024-2025 ku nsanganyamatsiko igira iti “tera igiti, ukibungabunge, urengere isi!”
Nko mu mu Karere ka Ruhango, abaturage baho bafatanije na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ahatewe ibiti byiganjemo Gereveriya na Kariyandara.

Abaturage n’abandi bitabiriye umuganda bavuga ko ibiti bateye bifite umumaro ukomeye mu kurwanya isuri, gutanga umwuka mwiza no kubona ubwatsi bw’amatungo.
U Rwanda rukomeje gahunda yo gutera ibiti by’ubwoko bunyuranye birimo ibivangwa n’imyaka, ibitanga umwuka mwiza, ibiti by’imbuto ndete n’ibindi bigaburirwa amatungo.
Ibi biri gukorwa mu rwego rwo kuzamura imirire inoze ku Banyarwanda nk’uko byavuzwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Valentine Uwamariya, ejo tariki ya 25 Ukwakira 2024 i Munyaga ho muri Rwamagana, ubwo yatangizaga gahunda yo gutera ibiti miliyoni 65 muri iki gihe.

Ni gahunda kandi yari yahujwe no kwishimira ibiti bigera kuri miliyoni 100 bimaze guterwa n’Umushinga Tubura.
Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko kugeza ubu ubuso bw’u Rwanda bungana na 30% buteyeho amashyamba gusa ariko icyifuzo kikaba ari uko muri buri gace kose mu gihugu kugera no mu ngo z’abaturage hagomba kuba hateye ibiti.
Muri rusange uyu mushinga watangijwe ugamije kuzamura imirire mu Banyarwanda, by’umwihariko ababyeyi bagakangurirwa kujya bibuka kurya no kugaburira abana babo amafunguro ariho imbuto.
Hanagamijwe kandi gufata neza ubutaka, hirindwa isuri hirya no hino ku misozi.













