OIP-1.jpg

Siriya: Inyeshyamba zahiritse ubutegetsi, Perezida Assad ahungira mu Burusiya

Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Ukuboza 2024, inyeshyamba zo muri Siriya zafashe umurwa mukuru wa Damascus nta nkomyi nyuma y’igitero gikomeye cyatumye Perezida Bashar al-Assad ahungira mu Burusiya.

Ni nyuma y’intambara yari imaze imyaka 13 inyeshyamba zishaka guhirika ubutegetsi bw’Umuryango wa Assad wari umaze imyaka 60 uyobora Siriya.

Biravugwa ko u Burusiya bwahaye ubuhungiro Assad n’umuryango we, nk’uko Mikhail Ulyanov, uhagarariye u Burusiya mu miryango mpuzamahanga i Vienna, yabivuze ku rubuga rwe rwa Telegram.

Kuvanwa ku butegetsi kwa Assad mu buryo butunguranye, byatewe n’imyivumbagatanyo yari ishyigikiwe ku rugero runini na Turukiya kandi ifite imizi mu Bayisilamu b’Abasuni.

Ibi byagabanyije ubushobozi bwa Iran bwo kohereza intwaro kuri Assad, kandi bishobora no gutuma u Burusiya butakaza icyambu cy’ingabo mu nyanja ya Méditerranée.

Ibi kandi bishobora no gufasha impunzi zibarirwa mu miliyoni, zimaze imyaka irenga icumi zitatanye mu nkambi muri Turukiya, Libani, na Yorodani, gusubira mu gihugu cyazo.

Ku banya-Siriya, ibi byashyize iherezo ku ntambara yari imaze igihe yarahagaze mu buryo budafatika, ariko yaramaze gutwara ubuzima bw’ababarirwa mu bihumbi amagana, isenya imijyi ndetse yangiza ubukungu kubera ibihano mpuzamahanga.

Leta ya Assad, izwi kuva Se afashe ubutegetsi mu myaka ya 1960 nk’imwe mu zikaze cyane mu Burasirazuba bwo Hagati, yari ifite imfungwa za politiki zirenga ibihumbi amagana.

Izi mfungwa zishimye kubera ko zasohotse mu magereza nyuma y’aho inyeshyamba zaturikije inzugi za kasho zabo.

Imfungwa zafunguwe zafashwe amashusho mu museke, ziruka mu mihanda ya Damascus, zimanika intoki z’ibiganza byombi zerekana imyaka zari zimaze muri gereza.

Imfungwa imwe yarangururaga ijwi, isimbagurika yishimye, ivuga iti: “Twahiritse ubutegetsi!”

Umuryango w’ubutabazi ‘White Helmet’s wavuze ko wohereje amatsinda atanu yihutirwa muri gereza izwi cyane ya Sedhaya kugira ngo ishakishe kasho yo munsi y’ubutaka icyekwaho kuba ifungiyemo abandi bantu.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads