Ese iyo ugiye guhitamo ibikuruhura ujya wita ku kamaro bifitiye umubiri wawe cyangwa ushingira ku kuba bigishimisha gusa?
Muri iyi myaka, ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje umumaro w’ibyo duhitamo gukora iyo dushaka kuruhuka, haba ku buzima bwo mu mutwe n’ubw’umubiri.
Inyandiko iheruka yakusanyije amakuru y’ubushakashatsi butanu bwakozwe hagamijwe kwiga ku isano iri hagati y’uburyo kwishimisha n’imibereho myiza y’ubuzima bwo mu mutwe ku bantu bafite hejuru y’imyaka 65.
Ni ubushakashatsi bwakozwe hagati y’imyaka ine n’umunani, bukorerwa ku bantu barenga ibihumbi 93,000 bo mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubuyapani, Ubushinwa, ndetse n’ibihugu 13 by’i Burayi.
Mu bakoreweho ubushakashatsi bose, byagaragaye ko abafite ibikorwa byo kwishimisha bafite ibimenyetso bike by’agahinda gakabije, ahubwo ko bafite ubuzima bwiza, ibyishimo, no kunyurwa mu buzima kurusha abadafite ibikorwa byo kwishimisha (hobby).
Hei Wan Mak wayoboye ubushakashatsi avuga ko inyungu zo kugira ibikorwa byo kwishimisha ari rusange mu bihugu bitandukanye n’imico itandukanye.
Bimwe mu bikorwa byagaragajwe n’ubushakashatsi birimo gukora siporo, gutegura amafunguro akwiye, kumva umuziki, kuva mu rugo abantu bakajya ahantu hatuje n’ibindi.
Siporo
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko siporo zinyuranye zirimo kwirukanka, koga, tennis pickleball n’indi mikino igira uruhare rukomeye mu gufasha ubuzima bwa muntu.
Ubushakashatsi bugaragaza ko kwiruka bigira uruhare mu gutuma umutima ukora neza, gukomeza amagufwa n’imikaya, kugenzura ibiro by’umubiri, no kugabanya ibyago byo kurwara kanseri.
Ubushakashatsi bwerekanye kandi ko iyi siporo igira uruhare mu gufasha abana kwiga neza, kandi ikagira uruhare mu mikorere y’ubwonko bw’abantu bakuze. Byongeye kandi siporo mu gihe ikozwe bihoraho igira uruhare mu kugabanya agahinda gakabije nk’uko imiti ibikora.
Kimwe no kwiruka, umukino wo koga ufasha umutima gukora neza. Koga kandi bigabanya ibyago byo gucika intege, gufasha ibihaha gukora neza ndetse uyu mukino ukagabanya imihangayiko no kubabara mu ngingo.
Ubu bushakashatsi bwanagaragaje gukina tennis bigabanya ibyago by’umubyibuho ukabije no kurwara diyabete ku muntu ukina uyikina ndetse bikanamufasha kugororoka.
Si ibyo gusa kuko abakina tennis bagaragaza urwego rwo hasi rwo guhangayika no kwigunga.
Ubushakashatsi bwakozwe muri 2018, bwiswe ‘Copenhagen City Heart Study’, bwakurikiranye abantu ibihumbi amagana mu myaka 25, bwerekanye ko aboga, abasiganwa ku magare, n’abakina umupira w’amaguru bongeyeho imyaka mike ku buzima bwabo, ariko abakinnyi ba tenisi bo bakiyongeraho imyaka hafi icumi.
Imirire
Kimwe n’imyitozo ngororamubiri, ibiribwa ni ingezi mu buzima bwiza. Kwitegurira amafunguro ni uburyo bwiza bwo kugenzura ibyo winjiza mu mubiri wawe.
Ubushakashatsi bwerekana ko guteka bigabanya umuhangayiko ndetse bikanafasha ubwonko gukora neza.
Inyandiko y’ubu bushakashatsi igaragaza ko gutekera mu rugo bituma abantu barya indyo ikungahaye kuri ‘fibre na protein’ ndetse bikaba bifasha bamwe mu bafite diyabete n’indwara z’umutima kugabanya ibiro.
Ubugeni n’umuziki
Ubushakashatsi bugaragaza ko gushushanya, gusiga amarangi ku bishushanyo bitagenewe abana gusa kuko gushushanya bituma abantu bakuze bagabanya guhangayika n’agahinda ndetse bikabongerera umutuzo.
Uretse gushushanya no gukina, kumva umuziki nabyo bishobora kugirira akamaro ubuzima bwo mu mutwe binyuze mu kurekura imisemburo yitwa endorphins na dopamine.
Kumva umuziki kandi bifasha abarwayi kutumva uburibwe cyane ndetse bikanagabanya umunaniro.
Kwirinda kuguma mu rugo cyangwa mu mijyi ahubwo ugafata umwanya wo gutemberera mu nkengero, mu busitani bw’ahantu hatandukanye ni uburyo bwiza bushobora gufasha ubuzima.













