OIP-1.jpg

Rwanda: Gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga mu buvuzi irakataje

U Rwanda rukomeje urugendo rwo guteza imbere ubuvuzi bushingiye ku makuru yizewe kandi agezweho, aho rwatangije uburyo bushya bwo guhuza amakuru y’ubuzima ava ku nzego zose z’ubuvuzi, hagamijwe gufasha mu gufata ibyemezo byihuse kandi bifite ishingiro. Ibi binyuzwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe amakuru y’ubuzima (NHIC), aho gihuza amakuru aturuka ku bajyanama b’ubuzima mu midugudu, ku bigo nderabuzima ndetse no ku bitaro bitandukanye byo mu gihugu.

Ku rwego rw’abajyanama b’ubuzima, hashyizweho sisitemu ya Community EMR (cEMR), ifasha kubika amakuru y’abarwayi mu buryo bwa dijitali. Ubu buryo bwasimbuye ubwa gakondo bwari busanzwe aho bwarangwaga no kwandika mu bitabo ndetse bwabaga bunafite ubushobozi bwo kubika amakuru make angana na 5% ugereranyije n’akenewe yose hamwe.

Ku ibigo nderabuzima n’ibitaro, hashyizweho porogaramu za E-Ubuzima na E-Fiche, zikurikirana umurwayi kuva atangiye kwivuza kugeza asohotse mu bitaro. Ibi byose bituma amakuru y’ubuzima agera kuri NHIC mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Inkuru dukesha The New Times, ivuga ko ubwo yari mu nama Nyafurika yiga ku buzima iteraniye I Kigali kuva kuwa 13- 15 Ukwakira, Dr. Semakula Muhammed, umuyobozi wa NHIC, yavuze ko ubu imirimo yose y’umujyanama w’ubuzima ishobora gukurikiranwa ako kanya kugeza no ku rwego rwo hejuru, bityo bikorohera abaganga gutanga ibisubizo byihuse.

Kuri ubu kandi U Rwanda rwashyize imbaraga mu gukoresha ubwenge bukorano mu bushakashatsi n’isesengura, kuko rwashinze Laboratwari ya AI (AI Lab) ikorera muri NHIC.

Iyi laboratwari ifasha mu gukora isesengura rimenyesha hakiri kare ibyago bishobora gutezwa n’indwara zitandukanye ndetse ikanafasha mu gukora ibikoresho by’ubwenge bw’ubukorano bityo nabyo bigafasha abaganga gufata ibyemezo byihuse.

Dr. Semakula akomeza avuga ko intego ari uko u Rwanda rubyaza umusaruro ubushobozi bwa AI mu rwego rwo guteza imbere serivisi z’ubuzima no guhangana n’ikibazo cy’abakozi bake mu buvuzi.

Yagize ati, “Dushaka ko u Rwanda ruba icyicaro cy’ubwenge bw’ubukorano muri Afurika. AI izadufasha guhangana n’ikibazo cy’abakozi bake mu buvuzi. Nubwo tugikora kugira ngo tugere ku ntego ya SDG yo kugira abaganga 4.5 ku baturage 1,000, turizera ko AI izadufasha gutanga serivisi nziza kurushaho.”

Mu bufatanye n’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa mu Rwanda, hashyizweho komite y’impuguke zifite ubumenyi mu by’ubuvuzi, ikoranabuhanga n’imyitwarire, ishinzwe gusuzuma no kwemeza ibikoresho bya AI mbere y’uko bikorerwa cyangwa bikoreshwa mu Rwanda.

Uretse ibyo, NHIC inibanda no ku gutoza abahanga bashya mu ikoranabuhanga rya AI binyuze muri gahunda za AI Fellowships na AI Incubators, aho abanyeshuri ba PhD n’abashakashatsi bakora imishinga itandukanye igamije gushaka ibisubizo bihuriweho ku bibazo by’ubuzima muri Afurika.

Kugeza ubu, AI Lab ikora hashingiwe ku nkingi enye zikomeye zirimo guteza imbere ibikorwaremezo bikenerwa mu mikorere ya AI, gukora ubushakashatsi n’udushya, kubaka ubushobozi n’impano z’Abanyafurika mu by’AI, ndetse no gusuzuma no kwemeza ibikoresho bya AI kugira ngo byemererwe gukoreshwa mu buvuzi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads