OIP-1.jpg

Rwamagana – Fumbwe:  Abacuruza ibitoki barasaba kwagurirwa isoko bakavanwa mu muhanda

Abacuruzi b’ibitoki i Nyagasambu Mu karere ka Rwamagana barasaba ko bakubakirwa isoko rigari ryo gucururizamo kuko bacururiza mu muhanda mu gihe ibindi bicuruzwa biba biri mu isoko ryubakiye bikabatera impungenge ko hari n’ubwo bazajya bahaburira ubuzima kuko n’ibinyabiziga biba bibisikana n’abaturage.

Abacuruza ibitoki i Nyagasambu bacururiza mu muhanda uva ku isoko risanzwe rya Nyagasambu ryo risanzwe ryubatse igice gito werekeza k’umurenge wa Fumbwe urimo urujya n’uruza rw’abantu, ibintu ndetse n’ibinyabiziga. Uyu muhanda witaka bigaragara ko mu gihe cy’izuba uba wuzuye uvumbi ku munsi w’isoko ngo ukunze kuba wuzuye abacuruzi b’ibitoke nyamara abakora ibikorwa byo gutwara abagenzi bavuga ko bibabangamira ko bagakwiye gushakirwa ahabugenewe bakorera ubucuruzi, umuhanda ugakomeza kuba nyabagendwa.

Umwe mubakora akazi ko gutwara abagenzi muri uyu murenge utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko ubu bucuruzi bukorerwa mu muhanda butuma abatwara ibinyabiziga badakora akazi kabo nk’uko bikwiye. Ati:” Isoko ribera mu muhanda n’ibinyabiziga byinshi Ntago bibona ahantu binyura, abanyamaguru baba bafunze umuhanda n’abanyabitoke, turasaba ko isoko barikura mu muhanda tukabona aho tunyura kuko imodoka ibuze feri yabamara abantu.”   

Imodoka ziba zibisikana n’abaturage k’umunsi w’isoko

Usibye abacururiza mu muhanda hari n’abandi bacururiza mu kibanza kibumbirwamo amatafari umurenge watiye umuturage kiba kirimo abacuruzi batari bake. Umwe mu bahakorera yavuze ko kuhacururiza biteye impungenge kubera imiterere yaho kandi bakunze kuhakomerekera. Ati: “Gucururiza muri uyu muhanda biratubangamiye, badushakiye ahandi byaba byiza kurushaho, kuko abadamu bakunze kugwa mu miyoboro y’amazi bagakomereka ndetse iyo imvura iguye dusiga ibicuruzwa tukajya gushaka aho twugama.”

Nubwo ari ikibanza cyuzuyemo amatafari ntibabuza kuhacururiza nubwo babizi ko byabateza ibyago

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Fumbwe Bwana David Muhigirwa avuga ko iki kibazo bakizi kuko abaturage bageze muri icyo kibanza mu gihe cya Covid19, Avuga ko ubu barigushakira hamwe uko bakimurirwa ahandi kuko bigaragara ko naho abahacururiza bamaze kuba benshi. Ati: “Ikibazo turakizi bahageze mu gihe cya Covid19, bavuye aho bacururizaga mu isoko ryo hepfo ariko abantu bamaze kuba benshi biba ngombwa rero ko tubimurira hariya ariko ubu naho bigaragara ko bamaze kuba benshi tukaba turigushaka uko twabimurira ahandi.”

Bwana Muhigirwa David Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe

Ibikorwa byo gucururiza mu muhanda uva Nyagasambu werekeza k’umurenge wa Fumbwe byatangiye mu ntangiro z’umwaka w’2021 hakaba hashize imyaka isaga itatu hakorerwa ubwo bucuruzi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads