OIP-1.jpg

Rutsiro FC yongeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Ikipe y’umupira w’amaguru ‘Rutsiro FC’ ibarizwa mu Karere ka Rutsiro yongeye kugaruka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Iyi kipe yabigezeho kuri uyu wa Gatatu, tariki 5 Kamena 2024, nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Muhanga ibitego 2-0, mu mukino ubanziriza uwa nyuma mu mikino ya kamarampaka.

Ni mu mukino wabereye kuri sitade Mukebera isanzwe yakirirwaho imikino ya Rutsiro FC.

Nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, Rutsiro FC irasabwa gushaka ikindi kibuga izajya yakiriraho imikino kuko ikibuga cya Mukebera isanzwe ikiniraho kitujuje ubuziranenge

Rutsiro FC yazamukanye na Vision FC nubwo yo yatsinzwe na Intare ibitego 3-2.

Amakipe ya Vision FC, Intare FC, Muhanga FC na Rutsiro FC, niyo yahuriye mu mikino ya nyuma ya kamarampaka.

Aya makipe yagombaga guhura yose ubundi hakabonekamo amakipe abiri yarushije andi amanota akaba ariyo azamuka mu cyiciro cya mbere.

Rutsiro FC na Vision FC zazamukanye mu cyiciro cya mbere nyuma yo kuzuza amanota 10, mu gihe AS Muhanga na Intare zombi zinganya amanota ane mu gihe hasigaye umukino umwe kuri buri kipe.

Imikino ya nyuma ya kamarampaka izasozwa tariki 8 Kamena 2024 aho Vision FC izahura na Intare mu gihe Rutsiro FC izahura na Vision FC ari nawo mukino uzagaragaza ikipe yegukanye igikombe mu Cyiciro cya Kabiri.

Rutsiro FC izamutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’umwaka umwe gusa imanutse, mu gihe Vision FC yo ari ubwa mbere igiye gukina icyiciro cya mbere.

Aya makipe aje asimbura Sunrise FC na Etoile d’Est zamanutse mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino ushize.

Umwanditsi: Muhirwa Plus

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads