Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mutarama 2024, Abayobozi b’Uturere twa Gicumbi na Rulindo batangije ku mugaragaro Irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup 2024-2025’.
Rulindo

Mu Karere ka Rulindo, iri rushanwa ryatangirijwe mu Murenge wa Bushoki aho Umurenge wa Bushoki wakinnye na Murambi mu mupira w’amaguru. Ni mu mukino warangiye Bushoki itsinze Murambi ibitego 3-1.
Atangiza iyi mikino, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, avuga ko binyuze muri iri rushanwa, abaturage babona umwanya wo gusabana n’abayobozi, ndetse bikana n’umwanya mwiza wo kwibutsa abaturage gahunda zinyuranye za Leta.

Mukanyirigira akomeza avuga ko uretse kuba rihuza abaturage mu mirenge inyuranye, iri rushanwa rigira uruhare mu guteza imbere umuco wo guhiga no kurushanwa bihereye ku rwego rw’umurenge no mu mashuri, bityo abafite impano zihariye mu mikino inyuranye bakigaragaza ndetse bakaba bafashwa kuziteza imbere.
Gicumbi

Ku rundi ruhande, mu karere ka Gicumbi ho Irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’ ryatangirijwe mu Murenge wa Rwamiko wakinnye n’Umurenge wa Bukure.
Mu bagabo, umukino warangiye Rwamiko itsinze Bukure 1-0 mu gihe mu bagore umukino warangiye Rwamiko itsinze Bukure 2-0.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yashimye uruhare iri rushanwa rigira mu miyoborere y’igihugu.
Mayor Nzabonimpa yaboneyeho gutanga ubutumwa ku baturage b’Akarere ka Gicumbi. Ni ubutumwa bwasabaga abaturage kurushaho kwirinda indwara ya Malariya bijyanye n’uko muri iyi minsi hakomeje kugaragara ubwiyongere bwa Malariya mu bice binyuranye by’igihugu.
Biteganyijwe ko uyu munsi kuva saa 13:00pm iri rushanwa riri bukomeze mu Karere ka Gicumbi.
Umurenge wa Byumba uri bukine na Mutete, Rushaki na Kaniga, Nyankenke na Rubaya mu gihe Muko iri bukine na Rukomo.
Inshamake ku Irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’

Irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’ ryatangiye muri 2006, ritangira ryitwa “Irushanwa ry’Imiyoborere Myiza” hagamijwe kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza.
“Umurenge Kagame Cup” ni irushanwa rihuza amakipe mi mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, imikino y’amaboko ya volleyball na basketball, imikino ngororamubiri, imikino y’abafite ubumuga, umukino w’amagare, imikino gakondo nko gusimbuka urukiramende no kubuguza.
Iyi mikino ihuza amakipe ahagarariye imirenge kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’igihugu.
Mu mwaka wa 2010, mu nama yahuje ubuyobozi bwa Minisiteri ya Siporo na Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iri rushanwa ryahinduriwe inyito ryitwa “Umurenge Kagame Cup” mu rwego rwo gushima uruhare rwa Perezida Paul Kagame mu miyoborere y’igihugu no gushima inkunga atanga muri siporo yo mu Rwanda no mu Karere. Muri iyi nama ni naho hafatiwe umwanzuro wo kwagura iri rushanwa ryongerwamo indi mikino itari umupira w’amaguru gusa.