OIP-1.jpg

Rulindo: Yasamburiwe inzu nk’ubwishyu bw’ibiro 10 by’ibirayi byibwe mu murima yarariraga

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Karambi, mu Karere ka Rulindo  ntibavuga rumwe na Mudugudu ku mwanzuro wo gusambura amabati y’inzu ya  Ildephonse Ndereyimana. 

Ibi byabaye kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024 mu Umudugudu wa Karambi, Akagari Ka Kamushenyi, Umurenge wa Kisaro, ho muri Rulindo, ubwo uwitwa Ndereyimana Ildephonse yasakamburiwe inzu n’uwitwa Ngiramasabo Adrian afatanyije na Mudugudu.

Ndereyimana avuga ko intandaro yo gusakamburirwa inzu ari ibirayi byibwe mu murima wa Ngiramasabo Adrian yari asanzwe ararira. Aganira   na   ICKNews yavuze ko yari asanzwe akora akazi ko kurarira umurima   w’ibirayi wa Adrian, uri mu Gishanga cya Gakenke ahazwi nka Nyande.

Aho yaje kwibwa ibirayi muri uwo murima yarindaga bigereranywa n’ibiro 10 kuko haranduwe ibirayi 10 gusa hanyuma Nyir’umurima aramwishyuza. Ngiramasabo amusaba ko mu rwego rwo kumwishyura yakomeza kurarira uyu murima ku buntu ariko Ildephonse arabyanga we asaba kwishyura amafaranga, agahita areka n’akazi ka Ngiramasabo.

Nyuma yaho yakomeje kumuhatiriza amusaba kurarira uwo murima Ildephonse arabyanga kugeza ubwo Nyir’umurima yigirayo.

Ubwo Ngiramasabo yajyaga kwiraririra ibirayi, iwe mu rugo yatewe n’abajura batamenyekanye bamwiba intama, bimutera umujinya avuga ko iyo Ildephonse aza kuba ari we urarira ibyo birayi atari bwibwe.

Ndereyimana akavuga ko uwo mujinya ari wo ntandaro yo gusamburirwa inzu, na Mudugudu  Hirwa Jean Damascene arebera.

Ndereyimana Ildephonse wasamburiwe inzu

Ndereyimana yagize ati” Banshiye amafaranga, mbabwira ko bampa igihe nkazayishyura baranga, ubwo nari nagiye mu kazi, Mudugudu araza abwira abantu burira inzu yanjye barasakambura, amabati barayagurisha bishyura ny’iribirayi. Twaraye mu nzu idasakaye.

Abaturanyi b’uyu muryango bababajwe n’ibyakozwe na Mudugudu, bakavuga ko aka ari akarengane.

Nyirahabimana Speciose ni umwe muri bo yagize ati:” Ntabwo Mudugudu yakagombye gusakambura inzu. Iyo umuntu yibye cyangwa yibwe nk’uku, asabwa kwishyura ariko ntasamburirwe inzu. Yakwanga agahanwa byemewe n’amategeko, aka ni akarengane rwose”.

Mugenzi we Kamanzi Simeon yunzemo   ati: “Abo bayobozi  bose barajijutse, ntibagakwiye kuba ari bo bafata uyu mwanzuro, bahemutse rwose.”

Hirwa Jean Damascene Umuyobozi w’Umudugudu wa Karambi ushyirwa mu majwi mu gusambura inzu ya Ndereyimana, we ntabyumva kimwe n’aba baturage. “Nibishakemo ibisubizo ,njye  ntabwo  bindeba, nibo  bafitanye ikibazo”.

Akomeza avuga ko Ildaphonse yemeye gusamburirwa inzu nk’ubwishyu bityo bakwiye kumvikana uko bakemura icyo kibazo. “Niba umuntu yemeye kwisamburira inzu ku bwumvikane bwabo nk’ubwishyu, njye ntacyo nari kubikoraho,byari kunteranya nabo  ni amasezerano bagiranye .”

Hari bamwe bavuga ko uyu Mudugudu asanzwe asangira inzoga n’uyu Adrian ndetse na mutekano wa Karambi Nsengiyumva Jean Baptiste. Aho bahera bumva ko yakurwa kuri uyu mwanya wo kuyobora Umudugudu kuko ngo arenganya abaturage.

Ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Umurenge wa Kisaro ngo butubwire icyo butangaza kuri aka karengane ntibwitaba Telephoni mu nshuro eshatu twahamagaye nimero ya Gitifu w’Umurenge.

Twagerageje kandi kuvugana na Akarere twumva bamwe bari muri Konji abandi bari mu nama, bituma dusubira ku muzi w’ikibazo tuvugisha ubuyobozi bw’Akagari.

Masengesho Chantal, Umuyobozi w’Akagari ka Kamushenyi yatunguwe no kumva aya makuru, atangaza ko agiye gutumiza inama y’abaturage iki kibazo gishakirwe umuti.

Yagize ati”Icyo tugiye gukora, tugiye guhamagara abaturanyi b’uwo muryango, n’abagiranye ikibazo, hanyuma tubaganirize twumve uko ibintu byakozwe, ntabwo isakaro ryahindurwa  ubwishyu ngo umuturage arare hanze ,turareba uburyo bikemurwa ku buryo burambye ,niba yaribwe  harebwe ubundi buryo yishyura.”

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads