AMAMAZA HANO

Ruhango: Imibiri 69 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

Kuri iki cyumweru, tariki 5 Gicurasi 2024 ku Rwibutso rw’Akarere ka Ruhango hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 69 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imibiri yashyinguwe ni iyakuwe mu bice binyuranye bigize Akarere ka Ruhango harimo iyakuwe mu Murenge wa Byimana, Rwinyana, no mu Kabagari.

Uyu muhango wabereye mu murenge wa Ruhango witabiriwe abantu banyuranye barimo Senateri Hon. Mugisha Alexis, Senateri Uwizeyimana Evode, Umuvunyi mukuru wungirije Yankurije Odette, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Bwana Habarurema Valens, Umuyobozi wa FERWAFA Munyentwari Alphonse abadepite, abacitse ku icumu n’abandi.

Mu butumwa bwa Senateri Mugisha, yihanganishije abashyinguye ababo ndetse yongera gushimangira ko abantu bakwiye kwitandukanya n’ivanguramoko.

Ati “Umuntu si ibara, si indeshyo ahubwo umuntu ni ikimurimo.”

Imibiri 69 yashyinguwe mu cyubahiro yiyongereye ku yindi mibiri 22,119 isanzwe iruhukiye mu Rwibutso rw’Akarere ka Ruhango.  

Umwanditsi: Ihimbazwe Happyness

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads