OIP-1.jpg

Ruhango: Barishimira ibyo bamaze kugeraho nyuma yo gukorana na Azizi Life

Bamwe mubatuye mu Karere ka Ruhango bakora ububoshyi, ubuvumvu, ubugeni n’ubukorikori barishimira urwego bamaze kugeraho mu kunoza no gukora ibikorwa byabo kuva aho batangiriye gukorana na Azizi Life.

Bamwe mu bakora ibi bikorwa baganiriye na ICK News bavuga ko gukorana na Azizi Life byabahinduriye ubuzima kuko bakuramo amafaranga abafasha kwibeshaho.

Ibi bigarukwaho na Mujawamariya Rosa ugira ati “Mbere yo kwinjira muri Azizi Life, byari bigoye gutunga abana banjye. Ariko nyuma y’aho ninjiriyemo, ubu nshobora kwishyura amafaranga y’ishuri, ubwishingizi bw’ubuzima bwa mutuelle de Sante bukenerwa n’umuryango n’ibindi.”

Bamwe mu bakorana na Azizi Life byumwihariko abakora umwuga w’ububoshyi

Akomeza agira ati “Sinjye njyenyine kuko hari na bagenzi banjye bari bagowe no kwibeshaho gusa kuri ubu bashobora bashobora kugura ibikenerwa byose ndetse bakanazigamira ejo hazaza.”

Mu kiganiro n’Umuyobozi wa Azizi Life, Madamu Umutoniwase Jeannine, yasobanuye byinshi ku bikorwa bya Azizi Life n’umwihariko wayo.

Ati “Kuva dutangira, inshingano zacu zari ugushakira amahirwe yo gutezimbere abakora iby’ubugeni n’ubukorikori binyuze mu murage gakondo w’igihugu cyacu.”

Akomeza avuga ko ibikorwa byabo bya buri munsi ari ugufatanya n’abanyabugeni n’abanyabukorikori bafite ubuhanga budasanzwe ariko bakabura isoko kugira ngo Azizi Life ishake isoko ry’ibihangano byabo haba mu gihugu imbere no hanze yacyo.

Umutoniwase akomeza avuga ko ibikorwa byabo bitareberwa ku bwiza gusa ahubwo ko bafite n’umwihariko wo gukora ibikorwa bitangiza ibidukikije.

Madamu Umutoniwase Jeannine, Umuyobozi wa Azizi Life

Ati “Ntabwo ari ugukora ibicuruzwa byiza gusa; ni ukureba ko uburyo n’ibikoresho byacu birengera ibidukikije kuko byose bikoreshwa intoki kandi ntabwo twongera ibinyabutabire mubyo dukora.”

Azizi Life bakora ibikoresho bitandukanye bitangiza ibidukikije

Azizi Life ni ikigo cy’ubucuruzi gifite intego yo guteza imbere abakora imirimo gakondo.

Azizi life ntikora ubucuruzi gusa kuko ifite n’umwihariko wo guhugura no kwigisha abaturage gusoma no kwandika. Kuva itangiye, abantu 10,000 bamaze kwigishwa gusoma no kwandika. Muri aba, abasaga ibihumbi 6000 barangije amasomo.

Kugeza ubu, Azizi Life ikorana n’abantu 760, abagabo 78 n’abagore 682.

Muri760, abagera kuri 714 bakora umwuga w’ububoshyi, 39 bakora ubugeni na 7 bakora ubuvumvu.

Azizi Life bakora n’imitako itandukanye .

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads