Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Kigabiro n’uwa Rubona, mu kagali ka Nyakarekare, mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, bavuga ko kutagira amazi meza bibagiraho ingaruka zo kujya kuyashaka kure cyangwa bagakoresha amabi bavomye mu mugezi no mu bishanga, ikibazo bamaranye imyaka isaga 13 bahanganye nacyo.
Aba baturage bavuga ko nubwo hari imiyoboro y’amazi mugace batuyemo ngo ariko bafite amavomo abiri gusa muri uyu mudugudu wa Kigabiro nayo adakora, kandi ngo akaba yarubatswe mu buryo bise ubwa nikize dore ko ngo niyo bayoboyemo amazi udutembo duhita duturika kuko ngo natwo tudafatika.
Uwizeye Charlotte yabwiye ICK News ko aya mazi ajya kuza yaje ari ay’ubudehe, hanyuma aza gupfa hashira imyaka 13 nta mazi bafite, aho bongeye kubariza iki kibazo, ngo babaciye amafaranga yewe nayo barayatanga gusa ngo ikibabaje nuko nanubu nta gisubizo barabona.
Yagize ati: “Hashije imyaka 13 dutegereje aya mazi, rimwe akaza bigapfa ubundi akabura, nyuma badusabye amafaranga yo kugura andi matiyo asimbura ayar’arimo batubwira ko bagiye kongera gukora aya mazi bundi bushya, ariko iyo amazi akigera hano udutiyo basizemo duhita duturika.”

Amavomo yarumye kubera kudaherukamo amazi
Uwitwa Claudette we avuga ko kuva basabwa ayo mafaranga hashize imyaka igera ku munani kuko ngo bayemerewe n’ubuyobozi bw’akarere mbere ya COVID-19 ubwo bwari bwaje kubasura ariko kugeza ubu hakaba ntikirakorwa.
Ngendahimana Sosten we yagaraje ko iki kibazo cy’aya mazi giterwa n’ibitembo amazi anyuramo kuko ngo ari bito.
Ati: “Baduhaye ibitembo bibi, bidakomeye kandi bito. Ibyo baduhaye n’iby’amazi yo kujya mungo ntabwo ari ibicamo amazi afite imbaraga yakoreshwa n’umudugudu wose.”
Undi muturage utifuje kugaragaza amazina, yavuze ko kutagira amazi hafi bibagiraho ingaruka by’umwihariko ku banyeshuri bo muri aka gace bagorwa no kugerera ku mashuri ku gihe bitewe n’uko baba babanje kujya kuvoma kure.
Yagize ati: “Tujya kuvoma hasi mu gishanga ku iriba ry’ikinamba, iyo abana bagiyeyo bibatwara igihe kinini ugasanga kugera ku ishuri ku gihe byabagoye kubera tuba twabatumye kuvoma kuri iryo riba riri kure.”
Uretse kuba bavoma kure, amazi bavomayo ntaba asa neza kuko aba ari ay’ikinamba. Ikindi kandi aba baturage bavuga, ni uko na yo adahoraho kuko mu gihe cy’imeshyi akama, bikabasaba kujya kuyashakira ahandi kure cyane cyangwa kwishyura amafaranga menshi ku bajya kuyavoma.
Aba baturage bahuriza ku kuba basaba ubuyobozi kubakemurira iki kibazo cyabaye ingorabahizi.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Isuku n’Isukura(WASAC) ishami rya Ruhango WASAC, buvuga ko butaribuzi iki kibazo ariko ngo bugiye kugicyemura mbere y’uko uyu mwaka wa 2025 urangira nk’uko byemezwa n’umuyobozi wiryo shami Murindahabi Blaise.
Yabwiye ICK News ati: “Iki kibazo nibwo nakimenya, ariko hari umushinga dufite i Mbuye dufatanyije n’Akarere wo kubaka inzira z’amazi ku birometero 20, ndumva nawo uzadufasha guhita dukemura iki kibazo bitarenze uyu mwaka turimo.”
Ni mugihe umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye, Muhire Gapfunda Floribert, avuga ko ikibazo bari bakizi kuko ngo banatangiye inzira zo kugikemura, icyakora asobanura ko ibyo kwakwa amafaranga kw’abaturage ngo bakemurirwe iki kibazo byo atabizi.
Ati: “Nyuma y’uko hagaragaye icyo kibazo cy’iturika ry’amatiyo, ubu turimo kwegeranya ubushobozi twitegura, mu minsi mike biraza gukemuka. Iby’amafaranga byo ntacyo mbiziho gusa ngiye kubikurikirana menye uko byagenze.”
Nubwo ariko umuyobozi w’Umurenge avuga ibi, abatuye muri iyi midugudu bavuga ko iyi mvugo bayirambiwe mu matwi yabo kuko mu myaka 3 ishize ubwo bari basuwe n’abayobozi b’Akarere kabo ndetse n’Abadepite, yababujije kuvuga ikibazo cyabo, aho yari yabasezeranyije guhita agikemura ariko birangirira mu magambo gusa.
Umurenge wa Mbuye uri k’ubuso bwa 77.19 km². Muri 2022 wabarurirwagamo abaturage basaga ibihumbi 45,747. Aba baturage bakaba bariyongeraga ku kigero cya 1.1% buri mwaka hagati y’umwaka wa 2012 na 2022.














