Amahuriro y’abakozi mu Rwanda arasaba Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda (RSSB) gutegura Inama Nyungurana bitekerezo ku cyemezo cyo kuzamura umusanzu wa Pansiyo kugira ngo abakozi barusheho gusobanukirwa amakuru ahagije yerekeranye n’ayo mavugurura ndetse n’uko bizakorwa.
Ni ibigaragara mu ibaruwa yandikiwe Umuyobozi mukuru wa RSSB, ikaba yashyizweho umukono n’abahagarariye amahuriro y’abakozi mu Rwanda arimo Urubuga rw’umurimo n’ubuvandimwe bw’abakozi (Cotraf Rwanda), Urugaga rw’amahuriro y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) n’ Inama Nkuru y’Imiryango y’Abakozi Yigenga mu Rwanda (COSYLI).
Muri iyi baruwa ICK News ifitiye kopi, aya mahuriro avuga ko bishimiye ko hari impinduka zakozwe mu byerekeye pansiyo, bityo ko badashidikanya ko bizahindura imibereho y’abajya mu kiruhuko cy’izabukuru kurusha uko byari bihagaze muri iki gihe.
Gusa ngo hari impungenge z’uko abakozi batasobanuriwe byimbitse ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo ari nayo mpamvu basaba ko hategurwa inama nyungurana bitekerezo kuri uyu mwanzuro.
Ibaruwa igira iti “Nk’abahagarariye abasendika y’abakozi bari mu byiciro binyuranye by’imirimo mu Rwanda, kandi abakozi bakaba ari nabo bagenerwa bikorwa bivugwa muri izo mpinduka, turabasaba ko mwadutegurira Inama Nyungurana bitekerezo mu gihe cya vuba kugira ngo duhabwe amakuru ahagije yerekeranye n’ayo mavugurura ndetse n’uko bizakorwa, bikadufasha natwe kubisobanurira abakozi duhagarariye.”
Impaka zikomeje kwiyongera ku cyemezo cyo kuzamura umusanzu w’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda ukava kuri 6% ukajya kuri 12%, ndetse bigatangirana na Mutarama 2025.
Abenshi bavuga ko icyemezo ari cyiza gusa ko kije mu gihe kitari cyiza aho ifaranga ry’u Rwanda riri guta agaciro, ibiciro ku masoko bikaba biri hejuru mu gihe imishahara itiyongereye cyane ko n’Umushahara fatizo utarashyirwaho.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyahuje RSSB, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ku wa Mbere, tariki ya 2 Ukuboza 2024, havuzwe ko kugeza ubu Abanyarwanda 9% ari bo bafite akazi kazwi. Ni ukuvuga ko ari bo bishyurirwa ibigenerwa umukozi birimo imisoro, imisanzu y’ubwizigamire bw’izabukuru n’ibindi biteganywa n’itegeko.
Ibi nibyo bamwe bashingiraho bavuga ko n’iryo 9% rishobora kugabanuka bitewe n’uko abakoresha bashobora guhunga inshingano zo guteganyiriza abakozi bakajya bandikisha abakozi bake.
Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza uyobora Never Again Rwanda avuga ko byari bikwiye ko hongerwa imbaraga mu kongera ijanisha ry’abakora akazi mu buryo bwemewe n’amategeko mbere yo gukuba kabiri umusanzu utangwa n’umukozi.
Kuri konti ye ya X (iyahoze ari twitter) yaranditse ati “Nk’uko byavuzwe mu bisobanuro, abakozi bangana na 9% gusa nibo bafite akazi kemewe mu buryo bwemewe n’amategeko. Ese ntitwagombye kubanza gushyira imbaraga mu kongera umubare abakora akazi mu buryo buzwi ndetse bwemeze n’amategeko mbere yo kongera umusanzu w’itegeko inshuro ebyiri?”
Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Amb. Christine Nkulikiyinka yavuze ko uko ubukungu bw’u Rwanda buzagenda butera imbere, bizakomeza kujyana n’izamuka ry’umushahara w’abakozi baba abakorera abigenga n’aba Leta.













