Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika by’umwihariko muri CAF confederation Cup, yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 22 izifashija mu mukino bazakirwamo na Al Hilal Bengazhi yo muri Libya.
Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 15 Nzeri 2023, ku isaha ya saa tatu z’ijoro ku isaha yo Rwanda.
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere nibwo ubuyobozi bwa Rayon sports buyobowe na Perezida Jean Fidele Uwayezu n’umutoza w’iyi kipe Zelfan bwatangaje abakinnyi 22 bagomba kuzacakirana n’ikipe ihagarariye igihigu cya Libya muri iyi mikino ariyo AlHilal Bengazhi.
Rayons sports yahisemo gukoresha abakinnyi 22 mu bakinnyi bagera kuri 26 isanganywe nkuko biteganywea n’itegeko rya Ishyirahamwe ry’Umupira w’Abaguru muri Afurika (CAF), ko byibuze ikipe igomba kuba ifite abakinnyi 22 ku biteguye umukino maze 18 bakemerwa gukina.
Ibi byahise bituma umutoza wa Rayon sports Yamen Zelfani ahitamo gukoresha 22 abandi 3 barimo Prince Rudasingwa, Mugisha Francois(Masta) barasigara.
Abakinnyi Yamen Zelfan yizeye ko bazamuha umusaruro kuri uyu wa gatanu
Abazamu bazafasha Rayon Sports ni Adople Hakiziman, Hategekimana Bonhuer, Simon Tamale.
Ba Myugariro umutoza yahisemo niMitima Issac, Rwatubyaye Abdul, Ganijuru Elie, MucyoDidier Junior, Serumogo Ali, na Aimable Nsabimana.
Hagati mu kibuga, Yamen Zelfani yahisemo kuzifashishaArunsa Mussa Madjaliwas, Felix ndekwe Bavakure, Emmanuel Mvuyekure, Eric Ngendahimana, Rashid Kalisa, Arsene Tuyisenge, na Hertier Nzinga Luvumbu.
Abakina basatira izamu b’iyi kipe ni Charles Balle, Musa Esenu, Hadji Iraguha, Joachkiam Ojera, n’umunya Maroke Youssef Rhab.
Iyi kipe biteganyijwe ko izahaguruka ku Kibuga cy’indege cya Kigali kuri uyu wa kabiri saa kumi n’imwe z’umugoroba yerekeza i Bengazhi muri Libya. ikaba izagera muri Libya mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira iryo ku wa gatatu.
Rayon sports ni umukino wa mbere igiye gukina muri uyu mwaka muri iri rushanwa ryitabirirwa n’amakipe yatwaye igikombe cy’igihugu mu bihugu aturukamo.
Mu gihe Al Hilal Benghazi yabanje gukina imikino y’amajonjora na nyuma yo gutsinda Kakamega Homeboys yo muri Uganda.
Rayon sport yaherukaga muri iyi mikino mu mwaka wa 2019 ubwo yageraga muri ¼ cy’iri rushanwa.