Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0, ihita ifata umwanya wa mbere muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Ni mu umukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pèle Stadium saa 15:00, witabiriwa n’abafana benshi cyane ko hari hashize igihe Shampiyona idakinwa.

Umukino watangiye harimo guhangana ku mpande zombi gusa ntibyaje gukomeza kuko igitego cyaje kuboneka kuruhande rwa Rayon Sport gitsinzwe na Youssou DIAGNE ku mupira yarahawe na Kapiteni w’iyi kipe Kevin Muhire igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Amakipe yombi yaje kugaruka Bugesera FC, ikora impinduka havami abakinnyi barimo Nyarugabo Moise na Pacifque maze hajyamo Rurinda Farouk, itangira igerageza amahirwe ariko ntibyayikundira, Rayon sports nayo inyuzamo ishakisha uko yabona icya kabiri,ku munota wa 68 n’ubundi ku mupira yarahawe na Kevin Muhire, Diagne yo guterekamo igitego cya 2, cye muri uyu mukino.

Umukino warangiye Rayon Sports ibonye amanota atatu ndetse biyihesha no guhita iyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 11 naho Bugesera igumana amanota yayo 3.
Mu yindi mikino yabaye Muhazi United yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0, Etincelles inganya na Amagaju 0-0, Musanze inganya na Mukura 1-1.
Umukino wahuzaga APR FC na Gasogi United kuri Kigali Pele wasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Kigali hari hamaze gukinwa iminota cumi n’itanu amakipe yombi akinganya ubusa ku busa (0-0).














