Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Musanze FC kuri stade Ubworoherane igitego 1-0. Byari mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona, ibyatumye Rayon Sports yuzuza imikino itanu itsinze yikurikiranya.
Ni umukino Igice cya mbere cya wo cyatangiye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga mu rwego rwo kwigana gusa ikipe ya Rayon Sports yanyuzagamo igashikisha uburyo bwo gutera mu izamu ariko ba myugariro ba Musanze FC bakazibira umupira mbere y’uko ugera mu rubuga rw’amahina rwayo.
Ku munota wa gatandatu habonetse kufura ku ikosa ryakorewe Fall Ngagne, itewe na Bugingo Hakim umupira ukubita inshundura zo ku ruhande. Ubu buryo bwakurikiwe n’ubwabonywe na Musanze FC aho Solomon Adeyinka yazamukanye umupira ariko arobye umunyezamu Khadime Ndiaye umupira awukuramo.
Mu mikinire amakipe yombi yanganyaga mu minota 30 ya mbere y’umukino ariko igice cya mbere kirangira Rayon Sports iri ku ijanisha rya 55% ndetse inahushije uburyo bundi burimo ubwabonywe na Fall Ngagne ku munota wa 18, Aziz Bassane ku munota wa 20 na Bugingo Hakim ku munota wa 28 igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Aziz Bassane wanyuraga ku ruhande imbere ishyiramo Charles Bbale mu buryo bwo gushaka ibitego. Ibi byatanze umusaruro kuko, ku munota wa 48 w’umukino Rayon Sports yabonye koruneri yatewe na Muhire Kevin, umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu awukoraho ariko ntiyawushyira kure ari byo byatumye Charles Bbale abona uko awinjiza mu izamu rya Musanze FC.
Nubwo byari bimeze gutyo ariko umukino wari ukiringaniye ku mpande zombi cyane ko Musanze FC imenyereye ikibuga cyayo kigora amakipe menshi arimo na Rayon Sports.
Umukino warangiye Rayon Sports iboneye intsinzi ku Bworoherane. Ibi byaherukaga muri 2019 ubwo Rayon Sports yatsindaga ibitego 2-1.
Kuri ubu, Rayon Sports yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 17.
Mu yindi mikino yabaye; Muhazi United yatsinze Amagaju FC 3-0, AS Kigali itsindwa na Marine 2-1, Bugesera FC inganya na Gorilla FC 0-0, mu gihe Etincelles FC yanganyije na Rutsiro FC 0-0.
Kuri uyu wa Kane hateganyijwe imikino ibiri irimo uri buhuze Vision FC na APR FC saa kumi n’ebyiri, Mukura na Police FC saa kenda zuzuye.













