Rayon Sports inganyije n’Amagaju FC

Rayon Sports FC inganyije na Amagaju FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, umwaka w’imikino wa 2024-2025.

Ni umukino wabaye kuri uyu munsi tariki 23 Kanama 2024, ubera kuri Kigali Pèle Stadium ukaba waje ukurikira umukino Gasogi United yatsinze Marines FC 1-0.

Mu gice cyabere cy’ umukino ikipe ya Rayon Sports yatangiye yataka cyane maze ku munota wa 5, Ishimwe Fiston agerageza ishoti ariko umupira unyura hanze y’izamu.

Ku munota wa 11 Elanga-Kanga yagerageje ishoti ariko rikubita umutambiko w’izamu.

Rayon Sports wabonaga irimo ishyira igitutu ku Magaju, ku munota wa 20 Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza maze Rukundo Abdoul Rahman ashyiraho umutwe, umupira unyura hanze y’izamu.

Amagaju na yo yagerageje amahirwe atandukanye nka Useni Kiza Seraphim wabonye uburyo bubiri ariko ntiyayabyaza umusaruro.

Ku munota wa 45, Niyonzima Olivier Seif yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira umunyezamu awukuramo.

Mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, Rayon Sports yaje gufungura amazamu ku munota wa 45 ku gitego cyatsinzwe na Nsabimana Aimable n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri yari itewe na Muhire Kevin. Amakipe ajya kuruhuka ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagarukanye amashagaga itangira gushaka igitego cya kabiri gusa ku munota wa 65 Rayon Sports yakoze impinduka, Rukundo Abdoul Rahman yavuyemo hinjiramo Adama Bagayogo.

Rayon Sports yatangiye kubona ko irimo gusa n’irushwa kugeza ku munota wa 72 ubwo Richard Mapoli Kevin wagiyemo asimbura Malanga yatsindiraga Amagaju FC igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 78, Rayon Sports yakoze impinduka 2, Aziz Bassane na Elanga-Kanga bavamo hinjiramo Sindi Paul Jesus na Iraguha Hadji.

Rayon Sports yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 86 cyatsinzwe na Adama Bagayogo ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Ku munota wa 90 Masudi Narcisse, kapiteni w’Amagaju FC yahawe ikarita itukura. Ni ku ikosa yakoreye Niyonzima Olivier Seif ahabwa umuhondo wa kabiri n’ubundi uwa mbere yawuhawe ku ikosa yakoreye Seif.

Ku munota wa kabiri w’inyongera Iragire Saidi yishyuriye Amagaju ku gitego yatsinze n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri kufura. Umukino warangiye ari 2-2.

Uyu ni umukino wa Kabiri Rayon Sports inganyije  mu mikino ibiri umaze gukina mu iri Shampiyona, kuko umukino wa mbere yawunganyije na Marines FC Kandi yose ni imikino Rayon Sports yari yakiriye.