Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo bufatanyije n'Ingabo z'u Rwanda (RDF), Polisi y'Igihugu n'izindi nzego, bwakanguriye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha, kubungabunga ibidukikije no gukomeza gufatanya n'inzego z'umutekano.
Ubu bukangurambaga bwabaye ku wa 8 Nyakanga 2026, buyobowe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi, bwabereye mu Murenge wa Kitabi, bugamije gushimangira ko umutekano ari ishingiro ry'iterambere.
Guverineri Alice Kayitesi yavuze ko kubaka umutekano urambye bisaba ubufatanye bwa buri muturage n'inzego z'ubuyobozi. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku bikorwa byose bishobora guhungabanya umutekano. Yanagarutse ku kamaro ko kubungabunga Ishyamba rya Nyungwe muri iki gihe cy'impeshyi kuko rikunze kwibasirwa n'inkongi z'umuriro.
Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyepfo, Brigadier General J. Majyambere, yavuze ko umutekano utagomba gufatwa nk'inshingano z'Ingabo na Polisi gusa, ahubwo buri muturage agomba kuwugiramo uruhare.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamagabe, SSP M. Muhire, yibukije abaturage ko uruhare rwabo ari ingenzi mu gukumira ibyaha birimo gucuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n'amakimbirane yo mu miryango.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abaturage kwirinda ibikorwa byose bishobora guteza inkongi z'umuriro, cyane cyane muri iki gihe cy'impeshyi.
Abaturage bo mu Murenge wa Kitabi bavuze ko bishimiye uru ruzinduko rw'abayobozi, bavuga ko rubafasha kumva ko ubuyobozi bubari hafi kandi bwiteguye kumva ibibazo byabo.






Comments (0)
No comments yet. Be the first to comment.
Leave a comment