Umujyi wa Kigali ugiye kongera kwakira ibirori mpuzamahanga by'imikino, ubwo BK Arena izaba iberamo PFL Africa Finals ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Ukuboza 2026, guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Iri rushanwa rizahuza bamwe mu barwanyi bakomeye muri Afurika mu mikino njyarugamba irimo 'Mixed Martial Arts, MMA'.
Iri rushanwa ritegurwa na Professional Fighters League (PFL), Rimwe mu mashyirahamwe azwi ku rwego mpuzamahanga mu gutegura amarushanwa ya MMA.
Biteganyijwe ko abarwanyi bazahatanira ibikombe bya shampiyona mu byiciro bitatu, ari byo Welterweight, Lightweight na Bantamweight.
Mu mirwano nyamukuru, Shido Boris Esperança ukomoka muri Angola azahura na David Samuel wo muri Nigeria mu cyiciro cya Welterweight.
Mu cyiciro cya Lightweight, Patrick Ocheme wo muri Nigeria azacakirana na Demba Seck wo muri Senegal, mu gihe mu cyiciro cya Bantamweight, Dwight Joseph wo muri Liberia azahura na Raphael Uchegbu wo muri Nigeria.
Iri rushanwa rifatwa nk'umwanya ukomeye wo kugaragaza impano z'abakinnyi b'imikino njyarugamba bakomoka muri Afurika.
MMA ni umukino uhuza uburyo butandukanye bwo kurwana, burimo gukoresha amaboko, amaguru, guhangana no kurwanira hasi.
Kuba u Rwanda rwatoranyijwe kwakira iri rushanwa ni ikindi kimenyetso cy'uko igihugu gikomeje kwagura umwanya gifite mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga.
BK Arena, imwe mu nyubako nini z'imikino n'imyidagaduro mu Rwanda, ni yo izakira iri rushanwa, bikaba biteganyijwe ko rizakurura abakunzi b'imikino baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu.
Uretse guteza imbere siporo, ibirori nk'ibi bishobora no kugira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi n'imyidagaduro.
PFL ni iki?
Professional Fighters League (PFL) ni ishyirahamwe mpuzamahanga ritegura amarushanwa ya Mixed Martial Arts, rikaba ryaragutse rigera no ku mugabane wa Afurika mu rwego rwo guteza imbere impano z'abakinnyi b'uyu mukino.
Binyuze muri PFL Africa, abarwanyi bo muri Afurika babona amahirwe yo guhatana ku rwego mpuzamahanga no kwerekana ubushobozi bwabo imbere y'abafana n'abakurikiranira hafi uyu mukino.






Comments (0)
No comments yet. Be the first to comment.
Leave a comment