ICK yakiriye ku mugaragaro abakozi bashya

ICK yakiriye ku mugaragaro abakozi bashya

Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bwakiriye ku mugaragaro abakozi bashya biganjemo abarimu, bubaha ikaze mu muryango mugari w’iri shuri.

Byabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, mu gikorwa cy’ubusabane hagati y’ubuyobozi n’abakozi, cyari kigamije kwishimira ibyo iri shuri ryagezeho mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, no kurebera hamwe uko ryakomeza intego yaryo yo kwimakaza ireme ry’uburezi mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa ICK, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, yashimiye abakozi bashya kuba barahisemo kwifatanya n'uyu muryango mu gukomeza kuwuteza imbere.

Mu byo Padiri Prof. Fidèle Dushimimana yabasabye, birimo gukoresha ubumenyi n'impano bafite mu gukomeza guteza imbere iri shuri rikuru riherereye mu Mujyi wa Muhanga.

Yagize ati “Mwebwe mwese bashya, mutuzaniye ubumenyi; ubunararibonye; n’impano zanyu. Ibyo byose tukaba twifuza ko mwazabishyiramo imbaraga kugira ngo bigirire akamaro ICK, mugire umuganda mutanga ugararagara wiyongera ku muganda w’abo mwasanze.”

Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, Umuyobozi Mukuru wa ICK

Umuyobozi Mukuru wa ICK kandi yabashishikarije kwisanzura, gutanga ibitekerezo no kwegera abakozi bagenzi babo basanzwe muri ICK kugira ngo babafashe ibyo badasobanukiwe “kubera ko uko byagenda kose hari ubunararibonye babarusha ahangaha.”

Yakomeje agira ati “Ndasaba n’abakozi basazwe kumenya kwakira neza bagenzi babo bashya, mukabamenyereza akazi; mukabereka imikorere yacu dusanzwe dufite; mukabasangiza ubunararibonye bwanyu; mbese mukababera abavandimwe ku buryo bumva aha batekanye.”

Mu bakozi bashya bakiriwe harimo Olive Mukabutera, watangiye imirimo ye muri ICK by’umwihariko mu Ishami ry’Ubuzima.

Yabwiye ICK News ko yishimiye gukorera muri iri shuri, agaragaza ko ari ahantu heza yabonye ashobora gufata nk'umuryango we, kandi ko azakomeza gutanga umusanzu we akoresheje ubumenyi n'ubushobozi afite.

Ati “Icyo mfite cyose nzakomeza kugitanga. Nzatanga uruhare rwanjye rwose.”


Was this story useful?

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment.

Leave a comment