Tariki ya 6 Kamena 2025, mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y'Epfo, haratangira imikino izagena uko amakipe azahura muri 1/4 cy'irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2025.
Iyi gahunda yo gushyiraho uko amakipe azahura (seeding system) yatangijwe mu 2024, igamije ko amakipe akomeye atazajya ahita ahura hakiri kare, ahubwo akabanza gukina n'ayabonye amanota make.
Al Ahli Tripoli yo muri Libya ni yo yabaye iya mbere nyuma yo gutsinda imikino yose 6 mu itsinda ryayo. Kuri uyu wa Gatanu, irahura na Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri, nayo itaratsindwa umukino n'umwe muri 6 yakinnye. Ni umukino utegerejwe na benshi.
Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Kamena, Petro de Luanda izahura na APR BBC, mu gihe US Monastir izakina na Rivers Hoopers. Imikino yose izabera kuri SunBet Arena i Pretoria.
Petro de Luanda na APR BBC zose zasoje imikino y'amatsinda zinganya amanota (3-3). Petro yerekeje i Pretoria ifite intego yo kurinda igikombe yegukanye mu 2024, mu gihe APR BBC iri kwitabira imikino ya nyuma ya BAL ku nshuro ya mbere, ifite intego yo kwandika amateka.
Amakipe umunani azakina iyi mikino yo gutegura 1/4 arimo APR BBC yo mu Rwanda, Al Ahli Tripoli, Al Ittihad Alexandria, Kriol Star yo muri Cap-Vert, FUS Rabat yo muri Maroc, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.




Comments (0)
No comments yet. Be the first to comment.
Leave a comment