OIP-1.jpg

Perezida wa Ukraine yatangaje ko hari abasirikari ba Koreya ya Ruguru bafatiwe ku rugamba

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko ingabo ze zafashe imfungwa z’intambara zigizwe n’abasirikari babiri bakomeretse bava muri Koreya ya Ruguru.

Amafoto y’aba basirikari bigaragara ko bakomeretse yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2025, ku rubuga rwa X rwa Perezida wa Ukraine.

Zelensky yanditse ati “Aba bagabo babiri bari guhabwa ubufasha bwose bw’ubuvuzi bukenewe kandi bafunzwe n’Urwego rw’Iperereza rwa Ukraine (SBU) i Kyiv.”

Perezida yashimiye cyane abasirikari b’abaparashuti n’ab’ingabo zidasanzwe za Ukraine kubera igikorwa cyo gufata aba basirikari b’Abanyakoreya ba Ruguru.

Yongeyeho ko “ibyo bakoze bitari byoroshye,” agaragaza ko abasirikari b’Abarusiya n’Abanyakoreya ba Ruguru bakunze kwica bagenzi babo bakomerekeye ku rugamba kugira ngo bahishe ibimenyetso by’uko Koreya ya Ruguru iri mu ntambara yo muri Ukraine.

Serivisi y’ubutasi bwa Ukraine yatangaje ko aba basirikari bafashwe tariki 9 Mutarama 2025, bakaba barahise bahabwa ubuvuzi nk’uko biteganywa n’Amasezerano ya Geneva maze bajyanwa i Kyiv.

Itangazo ry’ubutasi bwa Ukraine rigira riti “Bafungiwe ahantu hari ibyangombwa byose bihuye n’amategeko mpuzamahanga.”

Ubutasi bwa Ukraine bwatangaje ko aba basirikari batazi kuvuga ururimi rukoreshwa muri Ukraine, Icyongereza cyangwa Ikirusiya, “bityo itumanaho rikaba riri kuba hifashishijwe abasemuzi bazi Ikinyakoreya bafatanyije na Serivisi y’Ubutasi ya Koreya y’Epfo (NIS).”

Mu itangazo ryashyizwe kuri Telegram no kuri X, Zelensky yavuze ko abo basirikari bari “kubazwa n’abashinzwe iperereza rya SBU” kandi yategetse ko itangazamakuru ryemererwa kubageraho.

Ati “Isi ikwiye kumenya ukuri ku biri kuba.”

Serivisi y’ubutasi yavuze ko igihe aba basirikare bafatwaga, umwe yari afite indangamuntu y’igisirikare cy’u Burusiya yanditseho izina ry’undi muntu wabaruwe muri Repubulika ya Tuva. Undi nta byangombwa na bimwe yari afite.

Ubutasi bwanongeyeho ko mu iperereza, umwe muri abo basirikari wagaragaje iyo karita yavuze ko yayiherewe mu Burusiya mu mwaka wa 2024 mu gihe ingabo za Koreya ya Ruguru zakoraga imyitozo y’iminsi irindwi yo gukorana.

Uwo musirikare yavuze ko yavutse muri 2005 kandi yatangiye gukorera Koreya ya Ruguru mu 2021 nk’umusirikare.

Undi musirikare, bivugwa ko yagize ibyo asubiza yandika kuko yari yavunitse urwasaya, nk’uko SBU yabitangaje. Serivisi y’ubutasi yemeje ko undi yavutse mu 1999 kandi yatangiye gukorera Koreya ya Ruguru mu 2016 nk’umusirikare.

Mu mwaka ushize, ubwo Perezida Vladimir Putin yabazwaga ku bijyanye no gukoresha ingabo za Koreya ya Ruguru mu ntambara y’u Burusiya muri Ukraine, ntiyabihakanye.

Yavuze ko ari “icyemezo cy’ubusugire bw’u Burusiya.”

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads