Perezida Paul Barthélemy Biya’a bi Mvondo w’Igihugu cya Cameroon yagarutse mu murwa mukuru Yaoundé, kuri uyu wa Mbere nyuma y’ibyumweru byinshi yari amaze hanze y’igihugu, bikuraho ibihuha byari byacicikanye ku buzima bwe aho bamwe banavuze ko ashobora kuba atakiri mu isi y’abazima.
Nyuma y’ibyumweru bitandatu atagaragara mu ruhame, uyu mukambwe w’imyaka 91, yagarutse mu gihugu ari kumwe n’umugore we Chantal Biya, gusa akigera mu gihugu yirinze kuvugana n’itangazamakuru.
Ubwo yageraga ku kibugu cy’indege giherereye mu murwa mukuru Younde, yahasanze benshi mu bamushyigikiye ndetse ubwo yari mu modoka yerekeza ku ngoro y’umukuru w’igihugu, abaturage bari benshi mu mihanda.
Bame mu baturage bari mu bikundi byamuherekeje, bari bafite ibyapa bimwifuriza ikaze mu gihugu ndetse abandi bafite ibyanditseho amagambo amwifuriza kumera neza.
Amakuru avuga ko Perezida wa Cameroon yaherukaga kugaragara mu ruhame kuwa 8 Nzeri 2024 ubwo yari yitabirye inama y’Ihuriro ry’Afurika n’Ubushinwa aho yari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu.
Impungenge z’abaturage ba Cameroon zakomeje kwiyongera nyuma y’uko Perezida wabo atitabiriye Inama yahuje ibihugu bigize Umuryango ukoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF). Ni inama yabaye tariki ya 4 Ukwakira 2024. Amakuru akaba avuga ko yariho yivuriza mu Busuwisi, igihugu bivugwa ko atuyemo.
Muri iki gihe Perezida Paul Biya amaze adahari, Minisitiri ushinzwe itumanaho muri Cameroon yatangaje ko abaturage badakwiye kwita kubyo bumva ku buzima bwa perezida wabo ngo kuko ‘ameze ameze neza’.
Bamwe mu baturage ba Cameroon bashinja Perezida Biya n’umugore we Chantal gukoresha nabi umutungo w’igihugu bitewe n’ingendo za hato na hato bakorera ku mugabane w’Uburayi ndetse n’uburyo uyu mugore azwiho kugura ibintu bihenze akoresheje umutungo w’igihugu.
Si ubwa mbere muri iki gihugu Perezida amaze igihe atari mu gihugu kuko byigeze kubaho mu 2006 kugeza 2009.
Kugeza ubu Paul Biya afatwa nk’umu perezida wa kabiri w’Umunyafurika umaze ku butegetsi igihe kinini kuko yabugiyeho mu mwaka w’1982.













