Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame, yazamuye mu ntera abasirikare 632 bari basanzwe bafite ipeti rya Sous-Lieutenant, bahabwa ipeti rishya rya Lieutenant.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF), mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Ukwakira 2025.
Iri zamurwa mu ntera ry’aba basirikare ribaye nyuma y’uko ku wa 3 Ukwakira 2025, habaye umuhango ukomeye wo kwinjiza abafosiye bato bagera ku 1,029 mu ngabo z’u Rwanda, barimo abasoje amasomo yabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, ndetse n’abandi bayafatiye hanze y’igihugu.
Ipeti rya Lieutenant ni iranka ya kabiri ihabwa abasirikare bari mu cyiciro cy’abofisiye bato
Umwanditsi: Ndungutse Joyeux













