OIP-1.jpg

Perezida Kagame yagaragaje amasomo atatu Abanyarwanda basigiwe n’amateka mabi ya Jenoside

Mu butumwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatangiye mu muhango wo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yagaragaje ko hari amasomo atatu y’ingenzi abanyarwanda basigiwe n’amateka mabi ya Jenoside ku buryo badateze kongera kwemera gupfa ukundi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko isomo rya mbere ari iry’uko Abanyarwanda gusa, ndetse n’Abanyafurika “nitwe dukwiye guha agaciro ubuzima bwacu. Nta muntu twasaba guha agaciro ubuzima bw’Abanyafurika kurusha uko twe twabikora.”

Perezida Kagame yakomeje avuga isomo rindi ari ukudategereza ubutabazi no kudasaba uruhushya rwo gukora icyiza mu kurinda abaturage.

Ati “Ntimugategereze ubutabazi cyangwa ngo musabe uruhushya rwo gukora icyiza cyo kurinda abaturage.”

Kuri ibi, Perezida Kagame yavuze ko nta muntu uteze gutera u Rwanda ubwoba mu gihe cyose ruri gukora igikwiye mu kurinda abaturage barwo. Ati “Niyo mpamvu bamwe baba bari kwikinira iyo badutera ubwoba, ntabwo baba bazi icyo bavuga.”

Perezida Kagame yavuze ko irindi somo ryizwe ari iryo kutimakaza politiki ishingiye ku moko n’uturere kuko ari yo yagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  

Ashingiye ku masomo yasizwe n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi abaturage b’u Rwanda bashize ubwoba kuko nta bibi byaruta ibyo banyuzemo. Ati “Iki ni igihugu cy’abaturage miliyoni 14 biteguye kurwanya icyari cyo cyose cyadusubiza inyuma.”

Ibi kandi anabishingira ku kuba hafi ¾ by’Abanyarwanda ari abari munsi y’imyaka 35, bakiri urubyiruko ndetse ko ari nabo icyizere gishingiyeho.

Perezida Kagame yasoje agaragaza ko amateka y’u Rwanda agaragaza imbaraga abantu bifitemo bityo ko bagomba kuzikoresha bavuga ukuri, bakanakora icyiza.

Umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi witabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo , Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abahoze ari Abakuru b’Ibihugu, abayobozi bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga inyuranye n’abandi.

Umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo watangiriye ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, imbwirwaruhame n’ubutumwa bunyuranye bitangirwa muri BK Arena

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads