Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, i Doha muri Qatar, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Ibiganiro hagati y’aba bayobozi bombi byibanze ku mubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Qatar ndetse n’ubufatanye mu nzego z’ingenzi.
Umubano w’u Rwanda na Qatar ushingiye ku bufatanye mu by’ubukungu, ishoramari, ingendo zo mu kirere, na dipolomasi.
Ibihugu byombi bikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubufatanye bwabyo binyuze mu masezerano atandukanye.
Qatar ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku isi bitewe n’ubutunzi bw’amabuye y’agaciro na peteroli. Mu rwego rwo guteza imbere ishoramari, Guverinoma ya Qatar binyuze mu bigo byayo by’ubucuruzi yashoye imari mu Rwanda, harimo ibikorwa remezo, ubukerarugendo, na serivisi z’imari.
Uyu mubano wagaragaye mu ishoramari rya Qatar Airways, aho iyi sosiyete yaguze imigabane muri RwandAir ndetse ikaba ifite uruhare mu kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera.
Qatar Airways, sosiyete y’indege ya Leta ya Qatar, yagiranye amasezerano n’u Rwanda yo kunoza ingendo z’indege.
Iki gihugu kandi cyagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, aho abashoramari n’abakerarugendo bakomoka muri Qatar basura u Rwanda kenshi, bagafasha mu bukungu bw’igihugu.
Uretse ubwikorezi bwo mu kirere, u Rwanda na Qatar bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi. Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano atandukanye, harimo ajyanye n’igisirikare, uburezi, n’imibanire mpuzamahanga.
Kuri ubu, u Rwanda, ni kimwe mu bihugu bifite ambasade muri Qatar, ikaba ifasha mu gukomeza ubufatanye hagati y’ibi bihugu.
U Rwanda rufite gahunda yo gukorana na Qatar mu guteza imbere uburezi, aho abanyeshuri b’Abanyarwanda babona amahirwe yo kwiga muri kaminuza zo muri Qatar.
