None tariki 7 Gicurasi 2024, Perezida Paul Kagame yaganirije urubyiruko rw’abakorerabushake rwari rwakoraniye mu nyubako y’imyidagaduro izwi nka ‘BK Arena’ mu rwego rwo guhimbaza isabukuru y’imyaka icumi bamaze bakora ibikorwa binyuranye by’ubukorerabushake no kwishimira ibikorwa byabo muri iyo myaka.
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yashimiye uru rubyiruko kubw’ibikorwa byiza rukomeje gukora kandi biteza imbere igihugu muri rusange ndetse anarwibutsa ko ari abakoranabushake n’abakorerabushake.
Ati “Ni Ibintu bibiri bahoze bavuga, abakoranabushake bisobanura gukorana ubushake ndetse hakabaho no gukorera ubushake ariko ukorana n’ubushake kandi byose ni byiza.”
Perezida Kagame yongeye gusaba urubyiruko kureka kugoreka ururimi birinda kuvangavanga indimi no kwica ikibonezamvugo nkana kuri bamwe.
Ati “Usanga abenshi bavanga Ikinyarwanda n’izindi ndimi bitewe n’aho yakuriye, ugasanga umwe yakuriye muri Tanzaniya akavanga Ikinyarwanda n’Igiswayile cyangwa akandika ijambo nabi ku buryo uri soma ari buyoberwe icyo uwanditse yashatse gusobanura.”
Uretse kwibutsa urubyiruko ko rugomba gusigasira umuco w’u Rwanda rwirinda kwangiza ururimi rw’Ikinyarwanda, Perezida Kagame yanarwibukije ko arirwo leta ari na yo mpamvu rukwiriye gufata iya mbere rugashaka icyo rwakora, rugakorera hamwe kuko ariryo banga ry’iterambere aho gutekereza ko leta ariyo izarufasha.
Ati “Ntimuzabe abantu bategereza ko hari ibintu leta igomba kubagezaho. Ariko se ubundi leta ni nde? leta ni mwe, igihe mutayifashije, mutakoranye na yo ntacyo izageraho, kandi nta muntu ubaho wakora wenyine adakoranye n’abandi mu buryo bwo guteza igihugu imbere.”

Muri ‘BK Arena hari hakoraniye urubyiruko rusaga ibihumbi 7000 rwari rwaturutse mu turere twose tw’igihugu.
Imibare ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko mu gihugu cyose hari urubyiruko rw’abakoranabushake rusaga miliyoni 1.9.