Papa Leo XIV yasabye ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa Kabiri kutagerageza gukuraho Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, hakoreshejwe imbaraga za gisirikare.

Leo XIV, Papa wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko byaba byiza kugerageza uburyo bw’ibiganiro cyangwa gushyira igitutu cy’ubukungu kuri Venezuela niba Amerika ishaka kubona impinduka muri icyo gihugu.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Papa Leo yabajijwe ku iterabwoba rya Trump ryo gukuraho Maduro ku ngufu, yagize ati: “Nibyiza gushakisha inzira y’ibiganiro, cyangwa wenda igitutu, harimo n’igitutu cy’ijyanye n’ubukungu.”

Papa yongeyeho ko Amerika ikwiye gushaka izindi nzira zo kugera ku mpinduka “niba ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishaka kugeraho.”

Papa Leo, asubiza ikibazo cy’umunyamakuru, yavuze ko ubutumwa buturuka mu buyobozi bwa Trump ku bijyanye na politiki yabwo kuri Venezuela budasobanutse neza.

Ati:“Ku ruhande rumwe, bisa nk’aho habayeho kuganira kuri telefone hagati y’abo ba perezida bombi,” Papa yavuze ibi agendeye ku kiganiro Trump yagiranye na Maduro kuri telefoni mu kwezi gushize.

 “Ariko ku rundi ruhande, hari ibyago, birashoboka ko haba ibikorwa runaka, cyangwa operasiyo ya gisirikare.”

Yongeyeho ati: “Amagambo aturuka muri Amerika, arahindagurika inshuro nynshi.”

Papa Leo XIV Atangaje ibi mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Venezuela.  Uyu mwuka mubi uka ushingiye ahanini ku kuba Amerika ishinja iki gihugu kuba indiri y’abacuruza ibiyobyabwenge, ibyatumye itangiza ibitero bya gisirikare byo kubahashya.