Papa Leo XIV yasabye ko habaho “gutekereza cyane” ku buryo abimukira bafashwemo muri Amerika, aho yavuze ko abantu benshi bagizweho ingaruka cyane na gahunda yateje impaka yo kwirukana abantu ku bwinshi muri Amerika.
Papa Leo, uzwi nka Papa wa mbere wavukiye muri Amerika, yavuze ko politiki ya Perezida Trump yo kwirukana abantu ku bwinshi “yagize ingaruka zikomeye ku bantu benshi bari barabaye muri Amerika imyaka myinshi batigeze bateza ibibazo.”
Yabitangarije mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru hanze y’inyubako aruhukiramo ya Castel Gandolfo, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Roma, aho yemeye gusubiza “ikibazo kimwe cyangwa bibiri” imbere ya camera z’amaradiyo na televiziyo zitandukanye.
Mu magambo ye, yavugiye mu Cyongereza kugira ngo yegere by’umwihariko abaturage bo muri Amerika, Papa Léon yavuze ko “buri mukirisitu azacirirwa urubanza hashingiwe ku kuntu yakiriye umunyamahanga.”
Papa Leo yavuze ko hari abantu bamaze imyaka n’imyaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahindutse igice cy’icyo gihugu, ariko ubu bakaba barimo gusenywa n’imiryango yabo kubera politiki y’ubuhezanguni ya Trump.
Ati: “Hari abantu babaye muri Amerika imyaka myinshi batigeze bateza ibibazo, ariko ubu barimo kugirwaho ingaruka zikomeye. Nasaba abayobozi b’icyo gihugu kugarura ubumuntu no gufasha abimukira mu buryo buboneye.”
Papa Leo kandi yanenze gahunda y’ubutegetsi bwa Trump yo gukoresha imbaraga z’igisirikare cy’inyanja, harimo no kurasa ku mato yo muri Venezuela akekwaho gutwara ibiyobyabwenge, avuga ko ibyo bikorwa “bishobora kongera ubushyamirane aho guteza amahoro.”
Mu magambo ye yavuze mu rurimi rw’igiitaliyani, yagize ati: “Ntekereza ko hamwe n’urugomo tudashobora gutsinda. Gukoresha imbaraga ntibikemura ibibazo, ahubwo byongera ubushyamirane.”
Papa Leo XIV, witwaga Robert Prevost mbere yo gutorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika muri Gicurasi 2025, yavukiye i Chicago kandi yamaze imyaka myinshi ari umumisiyoneri muri Peru, muri Amerika y’Epfo. Uwo mubano n’abaturage b’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ngo wamuhaye imyumvire ishingiye ku bumuntu n’ubutabera.
Mu nyandiko ye ya mbere nk’umushumba wa Kiliziya Gatolika, yasohotse mu kwezi gushize, Léon XIV yavuze ko ibibazo by’ubukene n’abimukira bizakomeza kuba “izingiro ry’ubutumwa bwe nka Papa.”
Iyo nsanganyamatsiko yayigarutseho no mu nama iherutse kubera i Vatikani, aho yahuranye n’abasenyeri bo muri Amerika, asaba ko Kiliziya ikomeza kuba “ijwi ry’abatagira ijwi” mu kurengera abimukira n’abari mu kaga.
Ubwo yabazwaga ku kigo cy’abimukira kiri hafi y’i Chicago, aho bivugwa ko bamwe mu bahafungiye babujijwe guhabwa Ukarisitiya, Papa Léon yasabye abategetsi gukomeza gufasha abavugabutumwa kubaha ibyo bacyeneye.
Ati: “Rwose nasaba abategetsi kureka abakozi b’abavugabutumwa bagacyemura ibyo abo bantu bacyeneye.”
Mu mezi atandatu gusa amaze ku buyobozi bwa Kiliziya, imvugo ya Papa Leo irimo kugaragaza impinduka zigaragara. Uretse gukunda gusura Castel Gandolfo, inyubako Papa Fransisko yari yararetse gukoresha,Leo yagaragaje ubushake bwo gukorera mu mucyo no kuba hafi y’abanyamakuru.
