Papa Fransisiko yagaragaje ko ababajwe n’ibyabaye ku baturage ba Los Angeles bibasiwe n’inkongi y’umuriro ikaze ku buryo imaze guhitana abantu 11, yangiza amazu n’insengero harimo na Kiliziya y’amateka ya Corpus Christi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umunyamabanga wa Leta wa Vatikani, Kardinali Pietro Parolin, Papa yavuze ko “ababajwe cyane n’igihombo cy’ubuzima hamwe n’isenyuka rikomeye” byatewe n’inkongi y’umuriro mu nkengero z’umujyi wa Los Angeles.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika yasabiye roho z’abitabye Imana ndetse yohereza amagambo y’ihumure no kuvuga ko yifatanyije n’ababuze ababo.
Kubera iyi nkongi, Perezida Joe Biden yahagaritse urugendo yagombaga kugirira mu Butaliyani, aho yari no kuzahura na Papa Fransisiko, kugira ngo yite kuri iki kibazo.
Ubwo yavugaga ku ku byago byatewe n’iyi nkongi mu gitambo cy’Ukaristiya cyihariye cyabereye muri Katedrali ya Bikira Mariya Umwamikazi w’Abamalayika ku wa Kane, Musenyeri José Gomez Arikiyepiskopi wa wa Los Angeles yasabye Abakirisitu Gatolika kuba “ibikoresho by’urukundo rw’Imana” muri ibi bihe bikomeye.
Arkidiyosezi yashyizeho uburyo bwo kwakira inkunga yo gufasha abaturage bababaye.
Iyi nkongi yatangiye ku wa Kabiri maze iikwirakwira vuba kubera imiterere y’ikirere kirimo umuyaga ufite imbaraga ndetse no kuba ibyatsi byumye.
Kugeza ubu, abashinzwe guhangana n’inkongi y’umuriro bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bahagarike uyu muriro.
Mu nyubako zasenyutse harimo n’urusengero rwa Corpus Christi. Ariko kandi, mu byatangaje benshi nk’ibitangaza, ishusho ya Bikira Mariya yarokotse iyi nkongi y’umuriro yibasiye urugo rwa umwe mu bakirisitu, ikaba ari yo kintu cyonyine cyasigaye gihagaze nyuma y’uko inzu yose itwitswe ikaba ivu.
Arkidiyosezi iri gufatanya n’imiryango Gatolika y’aho hantu kugira ngo batange ubufasha ku bababaye.