Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Fransisiko uri mu ruzinduko rwa gishumba ku mugabane wa Aziya yasabiye umugisha igihugu cya Indonesia ari kubarizwamo kuri ubu.
Uruzinduko rwa Papa Fransisko muri Indoneziya rwatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024, ubwo yakirwaga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Soekarno Hatta.
Akigera mu gihugu cya Indoneziya yakiriwe n’umuyobozi mukuru w’igihugu Joko Widodo, aboneraho no kwandika mu gitabo cy’icyubahiro mu ngoro ya Perezida wa Repubulika ya Indoneziya.

Ubutumwa bwa Papa Fransisiko bwari ubwo kwifuriza abaturage ba Indoneziya gukura mu kwizera, ubuvandimwe ndetse n’impuhwe.
Ati “Nishimiye gukandagira mu gihugu cyiza cyogeza ubutumwa bwiza ndetse gikunda n’iyobokama. Ndifuriza abaturage ba Indoneziya gukura mu kwizera. Imana ihe umugisha Indoneziya.”
Nyuma yo kwakirwa n’Umukuru w’Igihugu, Papa Fransisko akomeje gukora ingendo zitandukanye muri iki gihugu ndetse kuri uyu wa Gatatu yagiranye inama n’Abihayimana, abiyeguriye Imana n’abandi bafite aho bahuriye n’iyogezabutumwa muri Indoneziya.
Muri iyi nama, Papa Fransisiko yasabye Abepiskopi bose kurangwa n’ubushake bwo kwamamaza inkuru nziza nk’uko bisanzwe.

Musenyeri Antonius Subianto Benjamin, Perezida w’Inama y’Abepiskopi muri Indoneziya, nawe ashimira Papa kuko ayoborana urukundo nk’umushumba mwiza.
Kuki Papa Fransisiko yasuye Indoneziya?
Umushakashatsi mu bijyanye n’iyobokamana Jonathan Tan, agaragazako ko Papa Fransisiko yifuje gusura igihugu cya Indoneziya mu rwego rwo guhuza abakirisitu ndetse n’abasengera mu idini rya Isilamu kuko mu myaka yatambutse amadini yombi atigeze yoroherana.
Yagize ati “Ntekerezako Papa yifuza guhuza aya madini yombi mu rwego rwo kunga ubumwe hirindwa ihangana rishobora guteza ibibazo hagati yabo.”
Kugeza ubu muri Indoneziya, 87% bangana na miliyoni 242 basengera mu idini rya Isilamu mu gihe 3% ari abakirisitu ba Kiliziya Gatolika.
Ikindi mu byitezwe kuri uru ruzinduko rwa Papa Fransisiko harimo no kurebera hamwe imiterere y’ihindagurika ry’ikirere no gushaka igisubizo gihamye cyo kurwanya iri hindagurika ry’ikirere ridanzwe kuko rikunze guteza ibibazo muri iki gihugu cyane ko gifite imiturire itari myiza.
Binateganyijwe ko Papa Fransisiko azanasura Umusigiti mukuru wo mu murwa mukuru wa Indoneziya ndetse akazanatura Igitambo cya Misa kizitabirwa n’abasaga ibihumbi 70,000.
Uretse Indoneziya, Binateganyijwe ko Papa Fransisiko azahita ajya muri Papua New Guinea, Timor-Leste na Singapore, aho azitabira ibikorwa bisaga 40 muri uru rugendo rwari rwarateganijwe mu 2020 ariko rukazimurwa kubera icyorezo cya Covid-19.
Uru rugendo ruzamara iminsi 12, nirwo rwa mbere rukozwe n’Umupapa ufite imyaka iri hejuru ya 85 ndetse rukana ari narwo rurerure Papa azamara hanze ya Vatikani.
Iyi niyo mpamvu benshi bavuga ko ari urugendo rugoye Papa Fransisiko uzuzuza imyaka 88 mu Ukuboza ndetse akaba amaze igihe arwana n’indwara zitandukanye.
Hari impungenge z’uko gahunda y’ibikorwa biremereye nk’iyi ishobora kugira ingaruka ku buzima bwe ari nayo mpamvu muri uru rugendo ari kumwe n’inzobere mu buvuzi hamwe n’abaforomo babiri bo kumwitaho.
Nta papa wigeze akora urugendo mpuzamahanga afite iki kigero cy’imyaka kuko uwamubanjirije Papa Benedict XVI, yeguye afite imyaka 85, mu gihe Papa Yohani Paulo wa II yakoze urugendo rwo hanze y’igihugu bwa nyuma afite imyaka 84, umwaka wabanjirije kwitaba Imana kwe.
Kuki Papa Fransisiko yahisemo gusura ibihugu byo kumugabane wa Aziya ?
Kuva yatorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi muri 2013, Papa Fransisiko yashishikarije Kiliziya Gatolika kwegera n’abari kure by’umwihariko aho abakristu Gatolika bakiri bake cyane.
Ibi abasesenguzi babishingiraho bavuga ko ingendo muri Aziya zijyanye n’iyi ngamba.
Mu myaka icumi ishize, Papa Fransisiko yongereye ibikorwa bye muri Aziya y’Uburasirazuba, akarere karimo gukura cyane kuko umwaka umwe nyuma y’itorwa rye yakoze ingendo eshatu ndende ku mugabane w’Aziya: muri Koreya y’Epfo, Sri Lanka, Philippines, n’Ubuyapani. Muri icyo gihe, Ubuyapani bwari bufite abakristu Gatolika bagera kuri 0.5% by’abaturage b’Ubuyapani.
Ibindi bihugu bya Aziya Papa Fransisiko yasuye ni Bangladeshi, Mongolia, Myanmar, na Tailande.













