Papa Fransisiko yandikiye urwandiko Intumwa ye mu Burusiya, Arikiyepisikopi Giovanni d’Aniello, amusaba gushyira imbaraga mu bikorwa bya dipolomasi bigamije gushaka amahoro.
Ni urwandiko Papa Fransisiko yanditse nk’uko yabigenje ku wa 19 Ugushyingo 2024 ubwo yandikiraga Intumwa ye muri Ukraine.
Urwo yandikiye intumwa ye mu Burusiya rwashyizweho umukono ku wa 12 Ukuboza mbere y’iminsi mikuru ya Noheli, ariko rwashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza.
Muri uru rwandiko yanditse nyuma y’ukwezi intambara muri Ukraine yujuje iminsi 1,000, Papa Fransisiko agaragaza akababaro n’ingaruka mbi biterwa n’intambara ku bantu b’inzirakarengane.
Papa Fransisiko ati “Nizeye ko ibikorwa by’ubutabazi bigenewe abatishoboye cyane bizashobora gufungura inzira nshya za dipolomasi zikwiriye guhagarika iyi ntambara no kugera ku mahoro amaze igihe kinini ategerejwe.”
Papa Fransisiko avuga ko ashaka kuba “umuyoboro” w’agahinda k’”ababyeyi, abana, n’imiryango ibabajwe no kubura ababo baguye ku rugamba cyangwa abakomeje kubura ababo baburiwe irengero, bafashwe bugwate, cyangwa bakomerekejwe, yaba abasivili cyangwa abasirikare.
Yongeyeho ati “Ijwi ryabo rizamukira Imana, basaba amahoro aho intambara iri, ibiganiro aho kumva urusaku rw’imbunda, ubumwe aho kwikunda, kuko ntawe ukwiriye kwica mu izina ry’Imana.”
Papa Fransisiko avuga ko buri wese afite inshingano yo guharanira ubumwe n’ubuvandimwe nyabwo.
Mu rwandiko rwe, Papa Fransisiko yakomoje ku muco w’Abarusiya, asubiramo amagambo y’umwanditsi Fyodor Dostoevsky mu gitabo “Karamazov”. Yibukije ikiganiro kiri mu gice cya kane cy’igitabo cya gatanu aho Ivan, umwe mu bavandimwe, avuga impamvu yanze Imana bitewe n’imibabaro y’abantu, cyane cyane abana.
Ati “Imibabaro ituruka ku batagira icyaha ‘abana’ ni ubuhamya bukomeye bw’uko dukwiriye kwamagana urugomo rwose.”
Papa yavuze ko umutima we ufite intimba iterwa n’ubuzima bwahungabanye.
Yasoje avuga ko yiringiye ko “ubutabazi bugenewe abatishoboye buzafungura inzira nshya za dipolomasi, zikenewe cyane kugira ngo iyi ntambara ihagarare biryo habeho amahoro amaze igihe kinini yifuzwa.”
Mu kwibuka umuhate wo gushaka amahoro, Papa Fransisiko yibukije amagambo ya Mutagatifu Serafimu wa Sarov, ukundwa cyane n’Abarusiya wagize ati “Ngeraho roho y’amahoro, kandi ibihumbi byinshi bizakizwa.”
Aya magambo yanayanditse mu rurimi rwa Cyrillic rukoreshwa mu Burusiya, Ukraine n’ibindi bihugu byahoze muri Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete: “Стяжи дух мирен и тысячи вокруг тебя спасутся.”
Papa yasabye buri muntu “ufite umutima mwiza gusenga Imana, asaba impano y’amahoro no gushyira imbaraga mu bikorwa byo kuyakomeza, ku nyungu z’abantu bose.”
Ku wa 19 Ugushyingo 2024 nibwo imyaka itatu yuzuye u Burusiya buhanganye na Ukraine. Ni intambara imaze gukoreshwamo intwaro z’ubwoko bwose uretse iz’ubumara.













