Nyuma yo gusoza uruzinduko rwe muri Indoneziya, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisko uri gukorera uruzinduko rwa gishumba ku mugabane wa Aziya, yageze mu gihugu cya Papua New Guinea.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 06 Nzeri 2024 nibwo yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Papua New Guinea avuye muri Indonesia, aho yari amaze iminsi itatu (3).
Ubwo yageraga muri iki gihugu gituranye na Vatican ku ntera ya Kilometero ibihumbi 19,047, Papa Fransisiko yakiriwe n’abaturage benshi ndetse bamwakirana n’indirimbo gakando z’iki gihugu.
Icyo kwitega ku ruzinduko rwa Papa muri Papua New Guinea
Uru ruzinduko rwa Papa Fransisiko muri Papua New Guinea ruzarangwa no kwitabira ibikorwa bitandukanye birimo Inama izamuhuza n’abayobozi bakuru b’iki gihugu barimo Minisitiri w’Intebe James Marape, abihaye Imana batandukanye ndetse n’abana baba ku muhanda muri iki gihugu. Azanahura kandi n’abafite ubumuga.
Uretse ibi, biteganyijwe ko Papa Fransisiko azanahura n’abakirisitu bafite ibibazo bitandukanye ndetse anabasabire umugisha. Azanagira umwanya wo guhura ndetse no kuganira na Perezida w’Inama y’Abepiskopi muri iki gihugu, Cardinal John Ribat.
Ku Cyumweru mu gitondo, tariki 08 Nzeri 2024, Papa Fransisiko azaturira Igitambo cya Misa muri Sitade yitiriwe umucyubahiro John Guisse.
Kuri icyo cyumweru kandi, Papa Fransisiko azafata indege yerekeza mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’umujyi wa Vanimo aho azahura n’itsinda ry’abamisiyoneri.
Biteganyijwe ko Papa Fransisiko azasoza urugendo rw’iyogezabutumwa mu gihugu cya Papua New Guinea, ku wa Mbere, tariki ya 09 Nzeri 2024.













