Tariki ya 14 Nyakanga 2019 kuri Paruwasi ya Rulindo yo muri Arkidiyosezi ya Kigali, Antoni Kardinali Kambanda nibwo yambitswe Indangabubasha ‘Pallium’ n’uwari intumwa ya Papa mu Rwanda icyo gihe, Musenyeri Andrezej Jozwowicz, wari kumwe na Karidinali Peter Turkson wagiriraga uruzinduko mu Rwanda.
Byari ku nshuro ya mbere umuhango wo kwambikwa ‘Pallium’ ubera mu Rwanda kuko abandi ba Arkiyepiskopi bawambikirwaga i Roma.
Kuva icyo gihe, mu mihango mikuru ya liturujiya Kardinali Kambanda agaragara yambaye ‘Pallium’ umwenda ugizwe n’uduce tubiri dusesuye kamwe mu gituza akandi kagwa inyuma mu mugongo.
Hari benshi bajya bibaza byinshi kuri ‘Pallium’ nko kwibaza ngo ese kuki ari Kardinali Kambanda uyambara wenyine, ubundi bivuze iki kuyambara n’ibindi. Ibyo byose ICK News irabigusubiza yifashishije iyi nkuru.
Ibyo wamenye kuri ‘Pallium’

Ijambo pallium [Indangabubasha], rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini. Ni umwambaro ugizwe n’uduce tubiri dusesuye kandi ukagaragaraho imisaraba itandatu; wambarwa na Nyirubutungane Papa, abakuru muri kiliziya z’iburasirazuba n’Arkiyepiskopi mukuru mu gihugu runaka, bakawambara mu mihango mikuru ya liturujiya.
Kuri iyo pallium y’ubwoya bw’umweru, imisaraba itandatu cyangwa itanu y’ubwoya bw’umukara cyangwa butukura yibutsa ibikomere bya Kristu, Ntama w’Imana wabambwe ku musaraba.
Pallium igereranywa rero n’intama yazimiye igatera ibyishimo Umushumba mwiza ayitahukanye ayihetse ku ntugu, ndetse imiterere yayo ikibutsa igihe Yezu wazutse abwira Simoni Petero ubugira gatatu ati “Ragira abana b’intama zanjye”.
Ubundi, Pallium ifite inkomoko mu Bugiriki, ariko yaje gukoreshwa n’Abaromani nk’agace k’ubwoya kambarwaga mu buryo bunyuranye.
Mu gihe cyakurikiyeho, pallium yambawe n’Abepiskopi bakuru kuva mu binyejana bya mbere bya Kiliziya, iza gushyirwa mu myenda isesurwa ku ntugu hejuru y’igishura tumenyereye muri liturujiya uyoboye misa ntagatifu yambara.
Kuva ku buyobozi bwa Papa Pawulo I, kuyambika Papa byasimbuye burundu ikamba ry’icyubahiro.

Pallium itunganyirizwa mu ruganda rw’ababikira b’Ababenedigitine ba Mutagatifu Sesiliya w’i Trastevere, i Roma, bigakorwa hifashishijwe ubwoya bw’intama ebyiri ziba zororewe mu Bamonaki b’i Tre Fontane, arizo Papa aha umugisha ku ya 21 Mutarama ya buri mwaka, ku munsi mukuru wa Mutagatifu Anyesi, umubikira n’umumaritiri wo mu ntangiriro z’ikinyejana cya kane. Ubwoya bukoreshwa bugaragaza intama yazimiye, ihetswe ku ntugu z’umushumba mwiza.













