OIP-1.jpg

OMS irahamagarira abatuye Isi kwita ku buzima bwo mu mutwe ku kazi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rirahamagarira za guverinoma, abakoresha, imiryango ihagarariye abakozi n’abakoresha, n’abandi bafatanyabikorwa bashinzwe ubuzima n’umutekano by’abakozi gufatanyiriza hamwe guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe ku kazi.

OMS yatangaje ibi mu rwego rwo kuzirikana ku munsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe uba tariki 10 Ukwakira buri mwaka.

Muri uyu mwaka, insangayamatsiko iragira iti “Ubuzima bwo mu mutwe ahakorerwa akazi.”

OMS ivuga ko ibikorwa byo guhangana n’ibibazo byo mu mutwe ku kazi bigomba gukorwa hifashishijwe uruhare runini rw’abakozi n’ababahagarariye, hamwe n’abantu bafite uburambe mu buzima bwo mu mutwe, kuko aribyo bizatuma buri wese agira amahirwe yo gukorera ahatekanye.

Mu gushaka kumenya icyo uyu munsi uvuze mu Rwanda ndetse no kumenya uko ubuzima bwo mu mutwe bw’Abanyarwanda ku kazi buhagaze, ICK News yaganiriye na Dr. Iyamuremye Jean Damascene ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Dr.Iyamuremye Jean Damascene

Dr. Iyamuremye ahamya ko n’ubwo nta bushakashatsi bwihariye bwakozwe ku bibazo byo mu mutwe bituruka mu kazi, ariko nta gushidikanya ko muri 20% by’abafite ibi bibazo hari ababikomora mu kazi.

Ati “N’ubwo ubushakashatsi bwakozwe bwarebaga Abanyarwanda bose, nta gushidikanya ko muri abo Banyarwanda harimo abakozi.”

Muri rusange mu Rwanda, ubushakashatsi bwakozwe na RBC muri 2018 bugaragaza ko 20% by’Abanyarwanda bafite ibibazo byo mu mutwe.

Ku bijyanye n’icyo umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe uvuze mu Rwanda, Dr. Iyamuremye avuga ko wizihizwa hagamijwe gukomeza gukangurira abantu kwita ku buzima bwo mu mutwe nk’uko bita ku bundi buzima. Yongeraho ko ibikorwa byo kwita ku buzima bwo mu mutwe bitarangirana n’uyu munsi gusa kuko bikomeza.

Dr. Iyamuremye asobanura ko guhera muri 2023, Ministeri y’ubuzima na RBC ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi bashyizeho gahunda yihariye ku buzima bw’abakozi.

Ati “Nibyo, hari gahunda (program) ihamagarira abakoresha gushyiraho uburyo buhamye bwo kwita ku buzima bw’abakozi ku kazi, burimo n’ubuzima bwo mu mutwe”.

Yongeyeho ati “Iyo habonetse umukozi uvuga ko afite ibibazo byo mu mutwe, akagira ubutwari bwo kutugana, turamufasha tukabicyemura cyangwa se tukamurangira abashobora kubimukemurira.”

Dr. Iyamuremye yasoje asaba abakoresha kwita ku buzima bw’abakozi babo kuko umukozi muzima ariwe utanga umusaruro. Ati “Umukozi ufite ibibazo byo mu mutwe, aho kubaka arasenya.”

Umunsi wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, ntahantu hihariye wizihirijwe nk’uko byakorwaga mu myaka yashize kubera icyorezo cya Marburg kiri mu gihugu.

Nk’uko bigaragara mu bipimo biheruka, ibibazo bishingiye ku k’ubuzima bwo mu mutwe bitwara ubukungu bw’isi amadorari ya Amerika asaga tiriyari imwe buri mwaka. Uyu mutungo utakarira mu musaruro muke, kutaba ku kazi, no guhinduranya abakozi.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe watangiye kuzirikanwa mu mwaka w’1992.

Ubaye ufite igitekerezo cy’inkuru wumva twakoraho mu buryo bwimbitse cyangwa inyunganizi ushaka kuduha, twandikire kuri ickjournalism@gmail.com

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads