Mukandayisenga Josiane, umubyeyi utuye mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Bunyunju, Umudugudu wa Mpinga ho mu Karere ka Rutsiro, ni umwe mu bafite umwana wavuriwe mu Bitaro by’Amaso bya Kabgayi. Mukandayisenga avuga ko urugendo rw’uburwayi bw’amaso bw’umwana we, Uwimpuhwe Dariya, rwabateye ubwoba ariko nyuma yo kubona ubuvuzi, yagaruye ikizere cyo kubona ejo hazaza heza.
Uyu mubyeyi atangira asobanura uko umwana we yari ameze mbere y’uko avurwa amaso.
Yagize ati “Bitangira, umwana yarebaga anyenyeza, mu gihe cy’izuba byasabaga gukingaho ukuboko kugira ngo arebe. Mu ishuri naho byari uko, ntiyabashaga kwandika cyangwa gusoma neza.”
Mukandayisenga akomeza avuga ko ibyo byatumye atangira kubona ko umwana we ashobora kuba atabona neza, ariko akagira ngo ni uko yavutse.
Yongeraho ati “Iyo wamubwiraga gukora imirimo imwe n’imwe, nko gukubura cyangwa koza amasahane, yabikoraga nabi ntabinoze. Wamutuma ikintu kiri ahantu hatabona neza ntakibone, uretse ibyo, gukina n’abandi bana mu mikino itandukanye nk’amakarita cyangwa amabiye nabyo byaramugoraga, ukumva abandi bana baramubwira bati ntabwo turi bukine nawe kuko utareba neza. Ibyo byose narabibonaga ariko nkavuga nti, buriya niko yavutse.”
Bitewe n’uko iminsi ishira indi igataha uyu mubyeyi yakomeje kubona ko ikibazo cy’umwana we gikomeje gufata indi ntera. Mu gihe yari akiri mu rungabangabo yibaza aho yajya kuvuza umwana we, abaganga baje ku ishuri uwimpuwe yigaho gupima indwara z’amaso. Basanga afite ikibazo cy’indwara y’amashaza mu maso nuko bamubwira kujya mu bitaro bya Murunda, gusa biza kurangira bamwohereje i Kabgayi, kuko hari habonetse umushinga uzamufasha kwivuza.
Ati “Nkimara kumenya uburwayi bwa Uwimpuhwe narihebye cyane kuko nibazaga ukuntu nta bushobozi mfite, nkanibaza ukuntu nzatunga umwana utareba, nkabona biranshobeye”.
Bageze I Kabgayi bakiriwe neza
Nkuko Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi bifatanyije n’umushinga wa See You Foundation basanzwe bafasha abantu baturuka mu miryango itishoboye kuvurwa indwara z’ifata amaso kandi zigakira ninako byagenze kuri Uwimpuhwe.
Ni muri urwo rwego nyuma y’uko abagize uyu muryango bageze I Kabgayi bakiriwe neza “umwana bamwitaho baramuvura, arakira. Ubu rwose arareba, akora imirimo yose nta kibazo, kuburyo n’abandi bana basigaye bamushyira mu mikino itandukanye.”
Umuryango wa Uwimpuhwe ushimira See You Foundation n’Ibitaro bya Kabgayi byabafashije kwivuza
Ababyeyi ba Uwimpuhwe bahamya ko umwana wabo yavuwe kandi agakira, bashimira abantu bazanye uyu mushinga, kuko ufasha mu kugarurira ikizere cyo kubona abari baragitakaje. Uretse ibi, uyu muryango kandi usaba ko utahagarikira hano ahubwo wakomeza gufasha abandi bana bafite ibibazo nk’ibyo Uwimpuhwe yari afite.
Ati: “Abazanye uyu mushinga, sinabona uko mbashimira kuko bangiriye neza, ubu umwana wanjye ndamureba nkavuga nti, ‘mu minsi iri imbere hari icyo azakora.’ Ndabasaba gukomeza gufasha n’abandi nk’uko bamfashije, kuko kutareba k’umwana bidindiza iterambere rye. Ndifuza ko n’uwange yazaba muganga akajya abafasha.”
Mukandayisenga aboneraho no gushishikariza abandi babyeyi kwita ku bana babo, kugira ngo bamenye ndetse banakurikirane uko ubuzima bwabo bugenda buhinduka.
Ati: “Icyo nabwira ababyeyi ni ukujya bapimisha abana babo bakamenya uko bahagaze, kandi n’abafite ikibazo nk’icy’uwange yari afite, nabashishikariza gukorana n’uyu mushinga kuko watwitayeho uko bishoboka kose.”
Twagirayezu Philippe, umwarimu w’Icyongereza ku ishuri rya G.S Kivumu, aho Uwimpuhwe yiga, avuga ko kuri ubu nta kibazo cy’imirebere afite. “Iyo ndebye Uwimpuhwe, ni umwana ushabutse, atsinda neza amasomo, mbese kureba kwe ntakibazo kirirmo. Nigeze no kubimubaza, mbona yambaye amadarubindi, mubaza niba abona neza ku kibaho, ambwira ko ubu ntakibazo. Yicara imbere ariko asanze imyanya yashize n’inyuma yahicara.”

Ibi kandi bishimangirwa na Twumvirimana Theoneste, umwe mu barimu bahuguwe n’ibitaro by’amaso bya Kabgayi kubumenyi bwo kumenya abana bafite ibibazo by’amaso akaba n’umwe mubigishije Uwimpuhwe Dariya acyirwaye, na nyuma y’uko abonye ubuvuzi, avuga ko uburwayi bw’amaso bw’uyu mwana bwari bwaragize ingaruka kumyigire ye gusa ko nyuma y’uko avuwe hari impinduka agaragaza.
Yagize ati: “Uyu mwana namwakiriye aturutse mu mwaka wa kabiri aje mu wa gatatu. Amaso ye ntiyabashaga kureba ibintu biri kure. Byasabaga ko tumwicaza imbere ahegereye ikibaho kugira ngo abashe kwandika inyuguti ari kuzireba.”

Icyakora nyuma yuko avuwe kandi agakira, “Uwimpuhwe imitsindire ye yarazamutse cyane, kuko yavuye mu myanya y’inyuma akaza imbere”.
Uyu mwarimu akomeza avuga ko nyuma y’amahugurwa bahawe n’ibitaro by’amaso bya Kabgayi kukugenzura ibibazo by’amaso mu mashuri, iyo abonye umwana ufite icyo kibazo akangurira ababyeyi kujya kumuvuza hakiri kare kugira ngo barwanye ubuhumyi. Ni muri urwo rwego nawe yasabye umubyeyi wa Uwimpuhwe kujya kuvuza umwana.
Uwimpuhwe nawe ahamya ko uko yari amerewe mbere bitandukanye n’ubu.
Ati: “Iyo habaga hari izuba sinabashaga kureba umuntu ngo menye uwo ariwe, byasabaga gukingaho ukuboko. Hari igihe twabaga turi gukina agapira kagwa nk’ahantu bakantuma kukazana sinkabone, bakanserereza ngo n’ubundi sindeba ntabwo bazongera kunshyiramo ngo dukine. Ibyo rero byarambabazaga nkumva nava mu ishuri. Ariko ubu ndashimira Imana ko ndeba neza ntakibazo”.
Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi bifite uburambe bw’imyaka irenga 30 bitanga serivisi z’ubuvuzi bw’amaso, bisanzwe bikorana na ‘See You’ mu mishinga itandukanye yo kuvura abafite ibibazo by’amaso mu Rwanda nta kiguzi batanze. Binyuze muri ubu bufatanye bumaze imyaka irenga itatu, abavurwa biganjemo abana bari munsi y’imyaka 18 bo mu Ntara y’Iburengerazuba.
