Nyanza-mu Rukari: Hamuritswe Inyambo ku nshuro ya mbere

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23 Werurwe 2024, i Nyanza mu Rukari hamuritswe inka z’inyambo zifite amateka akomeye mu muco Nyarwanda.

Uyu muhango wiswe ‘The Inyambo Parade Festival’ wari ubaye ku nshuro ya mbere, witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Madamu Alice Kayitesi uyobora Intara y’Amajyepfo, Bwana Erasme Ntazinda uyobora akarere ka Nyanza, Amb. Robert Masozera, Intebe y’inteko n’abandi.

Inyambo zamuritswe ni izisanzwe i Nyanza ndetse n’izari zaturutse mu gice cy’Umutara (Intara y’Uburasirazuba)

Ibi birori byabereye ku gicumbi cy’umuco mu Karere ka Nyanza, byateguwe n’Inteko y’umuco n’akarere ka Nyanza.

Intebe y’inteko, Amb. Robert Masozera avuga ko uyu muhango waherukaga kuba mu myaka 60 ishize gusa kuri ubu ukaba ugiye kuba ngarukamwaka.

Amb. Masozera akomeza avuga ko kumurika Inyambo bigamije gusigasira amateka yazo no gufasha urubyiruko kumenya amateka y’inyambo.

Mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kumurika Inyambo, Madamu Alice Kayitesi wari umushyitsi mukuru yavuze ko impamvu yo gutegura uyu muhango ari ugusigasira amateka abumbatiwe n’Inyambo kuko uretse kuba kuva kera inka zarahoze ari izingiro ry’ubukungu kandi zikagira akamaro mu buzima bwa muntu, kuri ubu Inyambo zinagira uruhare mu kwinjiriza igihugu amadevize.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Alice Kayitesi

Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasenye u Rwanda n’ibyiza byarwo harimo n’Inyambo. Nyuma yo kuyihagarika rero, habayemo kongera kwiyubaka ndetse n’Inyambo zigarurwa mu Rukari. Nyuma y’umwaka umwe zigaruwe, abasuraga mu Rukari bikubye kabiri bava ku bihumbi 14 000 bagera kuri 18 000.”

Madamu Kayitesi akomeza avuga ko kuri ubu bwo, abantu basura mu Rukari bagera ku bihumbi 50 000, ibihuma aha hantu hinjiza asaga miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda.

Yasoje avuga ko kumurika Inyambo ari ukugaragaza iterambere rikomoka ku mateka-muco. Ati “ni ingenzi gusigasira umuco, kuwukomeraho no kuwukundisha abanyamahanga n’abakiri bato.”  

Amateka agaragaza ko Inyambo zifite umwihariko w’uko zishobora kumara imyaka irenga 25.

Uyu muhango wabereye mu Rukari

Umwanditsi: Queen Umutoni

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads