Kuri uyu wa mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024, Mu karere ka Nyanza hatangiye icyumweru cy’imurikabikorwa ry’umuco n’amateka byaranze urugendo rw’imyaka 125 Nyanza imaze ishinzwe.
Iki gikorwa kizamara iminsi itandatu cyateguwe n’Akarere ka Nyanza ku bufatanye n’Inteko y’Umuco n’Ururimi mu Rwanda (RCHA) mu rwego rwo kwizihiza yubile y’imyaka 125 Umujyi wa Nyanza umaze ushinzwe.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Bwana Ntazinda Erasme yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 31 Kamena 2024, yagarutse ku cyo kwitega ku bantu bazitabira iryo murikabikorwa ndangamuco.
Bwana Ntazinda avuga ko uzitabira iryo murikabikorwa azamenya uko Nyanza yabayeho, uko yakuze, aho igeze n’aho yerekeza.”
Bwana Ntazinda akomeza avuga ko nubwo bigoye kugaragaza ibyaranze agace runaka mu myaka 125 yose, ariko hari iby’ingenzi bizagaragazwa.
Ati “Birumvikana kugaragaza ibyabaye byose mu myaka 125 biragoye, ariko nibura iby’ingezi byayiranze haba ku gihe cya Musinga, icya Rudahigwa, Kigeli V Ndahindurwa, Repubulika ya mbere n’iya kabiri, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bizagaragazwa.”
Ibindi bizaranga iri murikabikorwa birimo umutambagiro mu Mujyi wa Nyanza, uzibanda cyane ku gusura ibikorwa bigaragaza amateka y’igihugu, gukina imikino gakondo itandukanye harimo gukirana, gusimbuka urukiramende, kunyabanwa n’iyindi.
Ku munsi wa nyuma w’iri murikabikorwa, biteganyijwe ko hazaba ibiganiro n’abikorera banyuranye mu rwego rwo kubereka amahirwe y’ishoramari ari mu Karere ka Nyanza.
Uretse ibyo kandi, hanateganyijwe umukino w’umupira w’amaguru uzahuza ikipe ya Rayon Sports ikomoka i Nyanza n’Inyenyeri zo muri Astrida.
Uwo munsi uzasozwa n’Igitaramo kizibanda ku mavu n’amavuko y’umuco Nyarwanda n’uko uhagaze uyu munsi.
Impamvu nyamukuru zituma umujyi wa Nyanza ufatwa nk’ukuze mu Rwanda zishingiye ku kuba umaze imyaka 125, kuba kuva Umwami Yuhi wa V Musinga yahatura mu 1899 kugeza ingoma ya Cyami yavaho mu 1961 nta bwami bwari bwakongeye kuhimuka ndetse no kuba nyuma yahoo umujyi warakomeje guturwa n’ingeri z’abantu banyuranye.
Amateka y’Akarere ka Nyanza atangira mu mpera z’ikinyejana cya 19 ubwo mu 1899 Umwami Yuhi V Musinga yavanaga urukiko rw’ibwami, i Nyarugenge akarwimurira i Nyanza.
Ibi nibyo byatumye Nyanza iba umurwa mukuru w’Ingoma ya Cyami mu Rwanda ndetse iba igicumbi cy’ubutegetsi, umuco, n’ubuyobozi bw’iyobokamana, aho ibyemezo bifite ingaruka ku gihugu byafatirwaga ndetse n’aho umuco gakondo w’u Rwanda warindirwaga kandi ukubahwa.
Aka karere gafatwa nk’agace ndangamuco kuko usibye kugira Ingoro ndangamurage ebyiri n’Umusezero, unahasanga ahantu henshi Ndangamurage hakwiye gusurwa na ba mukerarugendo.
Usibye i Nyanza mu Rukari hazwi na benshi, hari ahandi n’ibintu binyuranye bikeneye kumenyekana harimo; Ibigega by’Umwami Mutara III Rudahigwa bigikoreshwa na bugingo n’ubu, amariba ya Mutende aho inyambo n’inka za rubanda zashokaga bigatuma zima vuba kubera ko amazi yaho yarimo umunyu (amariba ahiye), ikimana cya Nyiranzage n’ikimana cya Munana, mu Gakenyeri kwa Musinga, Icyuzi cya Nyamagana, Urukiko rw’Umwami, Ikagaragiro rya Nyanza (Laiteri d’Umwami) ubu ni Nyanza Milk abantu bamenye nka Nyabisindu, Sitade ya Nyanza yubatswe na Mutara III Rudahigwa, Umusezero w’Abamo i Mwima, Ingoro yo Kwigira iri ku Rwesero aho Mutara III Rudahigwa yari agiye kwimukira, Icyuzi cya Nyamagana cyafukujwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa afatanyije na Dubois agamije kuvomera imyaka, i Mututu ya Kibirizi hari ibiraro by’Umwami Mutara Rudahigwa (ahabaga amashyo abiri y’inka z’inkuku yise Ingeri zikabamo imfizi yitwaga Ruhugafu) n’ahandi.
Ibarura rusange ry’Abaturage rya Gatanu ryo muri 2022 ryagaragaje ko Nyanza ituwe n’abaturage ibihumbi 365,718 batuye mu mirenge 10, Utugari 51, ndetse n’Imidugudu 420 bigize aka karere. Ni akarere kandi gafite ubuso bungana na 671.2 km2.













