OIP-1.jpg

Nyamasheke: Abahinzi b’icyayi barasaba umuhanda ugera ku ruganda

Abahinzi b’icyayi bo mu Murenge wa Kanjongo, mu Karere ka Nyamasheke, basaba ko bakubakirwa umuhanda bakajya boroherwa no kugeza umusaruro wabo ku ruganda rwa Cyato Tea LTD kuko bavuga ko kutagira umuhanda bibateza imvune nyinshi, gutakaza igihe cy’inini ndetse no kwangirika ku musaruro bikabateza ibihombo.

Aba bahinzi bavuga ko kutagira ibikorwaremezo by’imihanda ishobora kunyurwamo n’imodoka, bityo icyayi cyabo cyinshi cyikangirika kitaragezwa ku ruganda, bigira ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi ndetse bikabangamira n’iterambere ryabo.

Munyarugamba Erasto, umwe mu bahinzi b’icyayi muri ako gace, agira ati:”Iki ni ikibazo kitubangamiye rwose. Kubona umusaruro w’icyayi biratugora, noneho no kukigeza ku ruganda nabyo bikagorana. dutakaza amafaranga menshi kugira ngo kigere ku ruganda, rimwe na rimwe cyikahagera cyangiritse ntikigurwe.”

Undi muhinzi witwa Hakizimana Gaspard we yagize ati: “Tumaze imyaka isaga itanu dukorana n’uruganda rwa Cyato ariko nta mihanda ihari ngo imodoka z’uruganda zijye ziza gutwara umusaruro wacu tutavunitse tuwikoreye ngo tuwijyanire.”

Yakomeje agira ati: “Badukoreye umuhanda, natwe twabasha kugeza umusaruro ku ruganda tudahenzwe n’urugendo. Niba batwubakira n’amakusanyirizo hafi, twakora neza tutiriwe dusiragira.”

Yongeyeho ko bifuza kuba bakubakirwa amakusanyirizo y’icyayi hafi yabo mu gihe hatarubakwa umuhanda kugira ngo nibura bibaganyirije urugendo bakora bajyana umusaruro wabo ku ruganda.

Aba bahinzi bavuga ko bamaze igihe kinini bagerageza iki ikibazo, ariko ko ntagisubizo gihamye bahabwa kugeza na n’ubu.

Bavuga ko bifuza ko uruganda rufatanyije n’inzego z’ubuyobozi babashakira uburyo bwo kubakorera imihanda kuburyo bajya babona uko bageza umusaruro wabo aho ugomba kujya vuba kandi byoroshye.

Nsengiyumva Félicien ati:”Turifuza ko ubuyobozi bw’uruganda ndetse n’inzego z’ubuyobozi batekereza ku kibazo cyacu, kugira ngo umusaruro wacu ujye ugera ku ruganda ku gihe kandi wujuje ubuziranenge.”

Umurenge wa Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke, ni ahantu h’ingenzi mu buhizi bw’icyayi. Abahinzi bo muri uyu murenge bavuga ko icyayi ari wo mutungo wabo w’ingenzi, kandi ko kuwugeza ku ruganda bifite uruhare runini mu bukungu bwabo n’iterambere ry’imiryango yabo.

ICK News yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke kugira ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo, ariko inshuro zose umunyamakuru yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’aka Karere ntibyakunze.

Icyakora, Evariste Nizeyimana, ushinzwe ubuhinzi bw’icyayi kijyanwa ku ruganda rwa Cyato, yavuze ko ikibazo cy’imihanda kizwi kandi ko hakorwa ubuvugizi ku buyobozi ngo hashakwe umuti wacyo.

Yagize ati: “Ni byo koko ikibazo cy’imihanda kirahari. Dukora abahinzi ubuvugizi ku babishinzwi, ariko buriye haracyashakishwa ubushobozi kugira ngo gishakirwe umuti urambye.”

Nubwo imyaka irenga itanu abaturage bavuga iki kibazo, baracyafite icyizere ko hari igisubizo kizaboneka vuba, kugira ngo umusaruro wabo ukomeze kugera ku ruganda bityo bibe byabafasha gutera imbere hamwe n’igihugu muri rusange.

Aba bahinzi bemeza ko icyayi atari umusaruro gusa, ahubwo ari ubuzima bwabo n’icyizere cy’ejo hazaza. Ni yo mpamvu basaba ko ikibazo cy’ubwikorezi gikemurwa vuba, kugira ngo bafashe akarere ka Nyamasheke gakomeza kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu.

Umwanditsi: Ishimwe Diane

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads