Abanyeshuri biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kinyana, mu Murenge wa Kibumbwe mu karere ka Nyamagabe bafite ikibazo cyo kuba ishuri ryabo nta muriro w’amashanyarizi rigira ku buryo badashobora kubona ubumenyingiro kuri mudasobwa.
Aba banyeshuri bavuga ko batumva impamvu ishuri bigaho nta muriro rigira kandi unyura hejuru y’inyubako z’ishuri.

Anne Marie Christina, umunyeshuri wiga kuri iri shuri avuga ko benshi mu banyeshuri bahiga badashobora gufungura.
Ati “Nk’urugero, abanyeshuri biga kuri iri shuri, abashobora gufungura mudasobwa ni bake. Urumva ko rero bigira ingaruka ku ruhande rwacu aho mu gihe cy’ikizamini cya leta dukora ikizamini kimwe mu gihungu hose ariko ugasanga dutsinzwe atari twe tubigizemo uruhare.”
Mukamukiza Francine nawe avuga ko bibabaje kuba abandi banyeshuri biga mudasobwa bazibona mu gihe bo biga ari uko zishushanyije ku kibaho.
Ati “Ni ikibazo gikomeye rwose. Iri shuri umuriro w’amashanyarazi utunyuraho ariko ukigira mu bindi bice, ibyo byose rero biratubabaza iyo tubibonye usanga umuntu yiga ariko byagera kuri mudasobwa bakazidushushanyiriza ku bibaho.”
Ibi kandi bigarukwaho na bamwe mu barium bigisha kuri iri shuri bavuga ko bigoye kwigisha abanyeshuri nta muriro w’amashanyarazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Madamu Uwamariya Agnes avuga ko hari umushinga ugiye gukurikirana ikibazo cy’amashanyarazi muri uyu Murenge wa Kibumbwe kandi bitarenze uyu mwaka iri shuri rya G. S Kinyana rizaba rifite umuriro w’amashanyarazi.
Ati “Hari umushinga wa BADEA II ugiye gutanga amashanyarazi muri uriya Murenge wa Kibumbwe aho hari gahunda yo kugeza umuriro ku Rwunge rw’amashuri ya Kinyana. Bitarenze uyu mwaka, iki kibazo cyo kutagira umuriro w’amashanyarazi kikazaba cyamaze gukemuka.”
Kugeza ubu, iri shuri rifite amashuri abanza, ay’icyiciro rusange ndetse n’ayisumbuye mu ishami ry’Imibare-Ubugenge n’Ubumenyi bw’isi (MPG).

Umwanditsi: Nengumukiza Emmanuel