Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana Rubingisa Pudence yijeje imboni z’umupaka mu Karere ka Nyagatare ko hari ikigiye gukorwa ku cyifuzo cyabo cyo guhabwa ibikoresho birimo, bote, amakoti n’amatoroshi byo kwifashisha mu guhangana n’abafutuzi (abatwara forode).
Ibi Guverineri Rubingisa yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abakora uyu mwuga aho yavuze ko ibikoresho basabye bazabihabwa mu ngengo y’imari igiye kuvugururwa.

Guverineri Rubingiza yakomeje avuga ko uruhare imboni z’umupaka zigira mu kunganira inzego z’umutekano, cyane mu gukumira ibyaha byambukiranya umupaka rukomeye bityo ko bakwiye gufashwa.
Ati “Hari abatugaragarije ko mu gihe cy’imvura bakenera amakoti kandi ni byo twabemereye ko turi bukorane n’akarere ibyo basaba bikaboneka.”
Rubingisa, yijeje izi mboni z’umutekano muri aka karere ko mu ngengo y’imari ivuguruye mu kwezi kwa 12/2024 ibyo bikoresho bizaba byabonetse.
Iki gisubizo cya Guverineri Rubingisa kije nyuma y’igihe abagize imboni z’umupaka bo mu Karere ka Nyagatare batakambira inzego z’ubuyobozi kubafasha kubona ibi bikoresho.
Impamvu batanga ngo ni uko mu bihe by’imvura aribwo abakora ibikorwa byo kwambutsa ibicuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko bakaza umurego, kuko baba baziko ntawanyagirwa abacunga cyangwa ngo abatesha.
Mu Mirenge 14 igize akarere ka Nyagatare, 7 muri yo ikora ku mipaka ya Uganda na Tanzaniya, ikaba ibarizwaho imboni z’umupaka zigera kuri 652.













