Bamwe mu bakorera n’abagenda mu Mujyi wa Nyagatare baragaragaza ko ubwiherero bukiri ikibazo kuko hari bamwe bahitamo kwiherera mu biti bigize ubusitani bw’umujyi kuko nta handi hahari.
Ibi ngo bishingiye ku kuba ubwiherero rusange bwari buhari bumaze igihe budakoreshwa.
Bamwe mu baganiriye na ICK bavuga ko bidakwiye kuba ubwiherero bwo mu mujyi uhoramo urujya n’uruza budakwiye gufungwa ngo bimare igihe kinini.
Nyiramirimo Solange yagize ati “Natwe byaraturenze kuba bufunze. Ubundi mbere, umuntu ukubwe yarazaga akaturangisha tukamurangira aho buri ubundi agakora ibye akagenda,ariko ubu usanga umwanda unyanyagiye hirya no hino kubera kutabona aho bihagarika.”
Ni ibyunzwemo na mugenzi we witwa Nkunzurwanda Mustafa wahuriye n’umunyamakuru wa ICK News kuri ubu bwiherero.
Nkunzurwanda ati “Nanjye tuhahuriye nkubiwe gusa mpageze nsanga burahafunze.”
Nkunzurwanda yakomeje abwira umunyamakuru wa ICK News ko ari buhitemo kwihagarika aho abona bishoboka ndetse ko yiteguye kwirengera ingaruka yahura nazo.
Umwiza Sifa ukora isuku mu Mujyi wa Nyagatare nawe avuga ko iki kibazo kibakomereye kuko usanga ababuze aho biherera babacunga ku jisho bakituma aho babonye.
Inganire Jeanne uyobora Umurenge wa Nyagatare ntiyemera ibivugwa n’aba baturage kuko we yemeza ko ubwiherero bukora.
Ati “Ubwiherero burakora ndabizi neza. Ndi mu nama turaza kuvugana nyuma.”
Umutoni Gloria ushinzwe isuku n’isukura mu Karere ka Nyagatare avuga ko bagiye kugenzura imikorere ya rwiyemezamirimo weguriwe ubu bwiherero kugira ngo abasabe ko bwakora bihoraho.
Ni ku nshuro ya kabiri muri 2024 abaturage batavuga ko ubu bwiherero bufunzi kuko bwaherukaga gufungwa muri Gicurasi 2024. Icyo gihe bwamaze amezi hafi ane kuko bwongeye gufungurwa muri Nzeri, none abaturage bongeye kuzamura ikibazo cy’ifungwa ryabwo.













