Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buratangaza ko bukomeje igikorwa cyo kubakira abasenyewe n’ibiza mu mwaka ushize wa 2023.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi ‘Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bwana Simpenzwe Pascal mu kiganiro yagiranye na ICK News.
Bwana Simpenzwe avuga ko mu miryango 602 yasenyewe n’ibiza muri 2023, hamaze kubakirwa imiryango 117 ndetse ikigikorwa kikaba kikigomeje kuko hari kubakirwa imiryango 121.

Uretse kubakira imiryango yasenyewe kandi, Bwana Simpenzwe akomeza avuga ko ku bufatanye n’abaturage hari ingamba zafashwe mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere cyane cyane mu gihe cy’imvura.
Ati “Icya mbere dukora ni ugushishikariza abaturage kuva mu manegeka kuko dufite site zabigenewe zishobora kubakira ku buryo haramutse habaye ikibazo cy’ibiza nta muturage watakaza ubuzima.”
Akomeza avuga ko mu minsi ishize ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’abaturage bakoze umuganda mu rwego rwo kugabanya imikingo miremire ku mazu kugira ngo mu gihe cy’imvura itazagira uruhare mu gusenya ayo mazu.
Ku bijyanye n’imigezi ikunze kuzura igateza Ibiza muri aka karere, Bwana Simpenzwe avuga ko hari ikiri gukorwa.
Ati “Nk’umugezi wa Giciye, mu kwitegura guhangana n’ibiza, imisozi yose yunamiye umugezi wa Giciye twayikozeho imirwanyasuri ubu turizera ko amazi y’imvura azafatwa ku buryo atazongera guteza ibibazo.”
Yakomeje avuga ko ku kibazo cy’amazi aturuka mu birunga, hari umushinga uteganyijwe kugira ngo uzafate ayo mazi biryo abaturage babangamirwaga nayo batekane.
Ati “Igisigaye ni amazi yo mu birunga ariko nanone hari gahunda y’umushinga mugari wo gufata amazi ava mu birunga ku buryo amazi y’imvura azagabanuka bityo ingaruka zabyo nazo zikazagabanuka.”
Biteganyijwe ko umushinga mugari wo gufata amazi yo mu birunga uzakorerwa mu turere tune ari two: Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu.
Bwana Simpenzwe yibukije ko guhangana n’ihindagurika ry’ikirere bitareba ubuyobozi gusa ahubwo ko n’abaturage bagomba kubigira ibyabo, abadafite ubushobozi bagafashwa cyane cyane ko ayo manegeka aba ashobora guhingwa.
Ati “Abaturage barashishikarizwa kugurana n’abafite ubutaka buri ahashobora guturwa. Ikindi ni uko haba hari abashobora kwigurira ibibanza, kuko ntibivuze ko umuntu wese utuye mu manegeka atishoboye. Icyo dukora rero ku batishoboye ni ukubashakira ingurane no kubafasha kubona isakaro bitewe n’icyo umuntu akeneye.”
Akomeza agira ati “Ku ruhande rw’umuturage, ku giti ke ni uko agomba kureba uko inzu ye imeze niba ifite fondasiyo ihagije ku buryo inzu idashobora gusoma amazi ngo igwe. Ni cyo dushishikariza abaturage kugira ngo nabo ubwabo barebe ko inzu zabo zikomeye zifite ubudahangarwa ku buryo zahangana n’imvura.”
Umwe mu bafashijwe n’Akarere ka Nyabihu, Izabayo Vedaste utuye mu Murenge wa Shyira avuga ko nyuma yo gusenyerwa n’ibiza atigeze atereranwa n’ubuyobozi.
Ati “Turashimira leta ko yadufashije tukongera tukubaka ubu tukaba dufite aho kuba. Nyuma yo gusenyerwa n’ibiza nta cyizere cyo kongera kubaka twari dufite ariko leta ni umubyeyi ntabwo yadutereranye yaradufashije ubu dufite aho kuba kandi heza.”
Mu myaka ishize, Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere twakunze kwibasirwa n’ibiza bigahitana ubuzima bwa benshi, hakanangirika ibindi bikorwa binyuranye.













