Nigeria: Umusore umaze imyaka 10 ategereje igihano cy’urupfu yijejwe imbabazi

Segun Olowookere, umaze imyaka 10 ategereje igihano cy’urupfu azira kwiba inkoko n’amagi yijejwe imbabazi na Guverineri w’intara ya Osuna mu majyepfo yo mu burengerazuba bwa Nigeria.

Ni ibyatangajwe mu itangazo ryageze hanze ku wa 17 Ukuboza 2024 risohowe na Guverineri w’Intara ya Osun Ademola Adeleke.

Olowookere yafunzwe muri 2010, ubwo yarafite imyaka 17 afungwana na mugenzi bafatanyije kwiba, Morakinyo Sunday.

Aba bombi bivugwa ko bateye urugo rw’umupolisi bitwaje imbunda ya kera ikozwe mu giti ndetse n’inkota, aho bibye inkoko n’amagi gusa.

Nyuma yo gufatwa barafunzwe ndetse muri 2014 bakatirwa igihano cy’urupfu n’umucamanza witwa Jide Falola mu rukiko rukuru rwa Osun.

Nyuma yo guhabwa iki gihano cyateje impaka nyinshi mu gihugu aho abantu benshi bavugaga ko gikabije, aba bombi baje kujyanwa muri gereza nyuma y’izo mpaka kandi bari bafungiye aho abategereje igihano cy’urupfu bafungirwa.

Mu itangazo Adeleke yashyize hanze yavuze ko  Olowookere agomba guhabwa imbabazi kuko ari ukurengera ikiremwa muntu kandi ari ikintu cy’ingenzi cyane.

Yagize ati “Nategetse Minisitiri w’Ubutabera gutangiza inzira zo kumuha imbabazi. Osun ni ubutaka bw’ubutabera n’uburinganire. Tugomba kwirinda akarengane tukarengera ubuzima bw’ikiremwa muntu.”

Nubwo Olowookere byatangajwe ko agiye guhabwa imbabazi mugenzi we babafunganye Morakinyo Sunday ibyo guhabwa imbazi kwe ntacyo babivuzeho. Biteganyijwe ko Olowookere azafungurwa mu ntangiriro z’umwaka utaha.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads