Nigeria: Igisirikare cya Leta cyibeshye gihitana abasivili 16 mu gitero cy’indege

Abasivili 16 bo mu Leta ya Zamfara iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria bishwe n’igitero cy’indege z’igisirikare cy’iki gihugu, nyuma yuko iki gisirikare cyibeshye ko ari amabandi y’abagizi ba nabi.

Abaturage babwiye ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu, ko abishwe bari mu matsinda y’abasivili birwanagaho ubwabo kugira ngo birinde amabandi azwi cyane mu gushimuta abantu bagamije kubaka amafaranga nk’ingurane kugira ngo barekurwe.

Guverineri wa Leta ya Zamfara Dauda Lawal, yahumurije abaturage, nyuma y’ibi bitero byari bigamije kwivugana aya mabandi mu turere twa Zurmi na Maradun.

Igisirikare cyemeye ko cyagabye ibitero by’indege, kivuga ko kiri gukora iperereza ku basivili baburiye ubuzima muri iki gitero.

Mu itangazo iki gisirikare kirwanira mu kirere (NAF) cyasohoye cyagize giti “Mu gihe icyo gitero cyabashije guhashya amabandi menshi ndetse kikabasha no gutabara bamwe mu bari bashimuswe, NAF ibabajwe cyane n’amakuru yerekana ko hari abasivili baguye muri icyo gitero.”

Itangazo rikomeza rigira riti “iperereza ryimbitse rikomeje gukorwa kugira ngo hamenyekane ukuri kuri icyo kibazo, kandi ibisubizo bizatangazwa hagamijwe kumenyesha no guhumuriza rubanda.”

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje amagambo y’umuturage wavugaga ko abo basivili barimo kugaruka mu bice byabo nyuma yo kwirukana amabandi, ubwo bagabwagwaho igitero cy’indege.

Mu magambo ye, Sa’idu Ibrahim yagize ati “Aba baturage bakuye imirambo 16 muri ibyo bitero bajyana abandi bantu benshi bakomeretse bikabije mu bitaro.”

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International Nigeria, wavuze ko abapfuye bagera kuri 20, naho abandi amagana barakomereka mu gitero cyagabwe ku mudugudu wa Tunga Kara, maze usaba inzego z’ubutegetsi gukora iperereza “rikwiye kandi ritabogamye ” kuri icyo gitero.

Mu myaka ya vuba, Igisirikare cya Nigeria kimaze igihe mu ntambara yo kurwanya udutsiko tw’abagizi ba nabi, bitwa “bandits,” bibasiye abaturage bo mu majyaruguru y’iburengerazuba no hagati muri iki gihugu.

Aya mabandi akora ibitero, agamije gushimuta abaturage kugira ngo babahe ingurane, gusahura amazu, ndetse no kubica.

Ibitero byinshi by’indege byabaye mu mezi ashize harimo n’igitero cyabaye kuri Noheli cyahitanye nibura abasivili 10 muri leta ya Sokoto.

Mu mwaka wa 2023, byibuze abasivili 85, biganjemo abagore n’abana, bari bitabiriye igiterane cy’idini ry’abayisilamu mu mudugudu wo muri leta ya Kaduna bishwe nyuma yo kwibeshywaho ko ari amabandi.

Muri Mutarama 2017, byibuze abandi bantu 112 bishwe ubwo indege ya gisirikare yagwaga mu nkambi yari irimo abantu 40,000 bari baravuye mu byabo kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi by’imitwe y’intagondwa mu mujyi uri hafi y’umupaka wa Cameroun.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads