Ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’akarere bibumbiye hamwe ‘JADF-Isangano’, ubuyobozi bw’intara y’Iburengerazuba n’ubw’Akarere ka Ngororero bwashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ngororero.
Iri murikabikorwa ry’iminsi itatu ryasojwe kuri uyu wa 9 Gicurasi 2024, ryitabiriwe na ba rwiyemezamirimo, abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Mu butumwa bwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence yashimiye ibimaze gukorwa n’abikorera anashimangira ko byose babikesha imiyoborere myiza y’u Rwanda.
Uretse gushimira abikorera, Madamu Uwambajemariya yanabashishikariye kongera umusaruro mu byo bakora byose kugira ngo Ngororero irusheho gutera imbere.
Nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Bwana Nkusi Christophe, abafatanyabikorwa b’akarere bakomeje kugira uruhare mu bikorwa binyuranye birimo kwegereza amazi meza abaturage, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi no kongera umusaruro ubikomokaho, kubaka amateme yo mu kirere ahuza ibice binyuranye, kubaka amavuriro mato, gufasha akarere mu rugamba rwo guhangana n’igwingira ry’abana bato n’ibindi.
Iri murikabikorwa ngarukamwaka kuri iyi nshuro rifite insanganyamatsiko igira iti “Kugaragariza umuturage ibimukorerwa ni ishingiro ry’imiyoborere myiza”