Ngoma: Urubyiruko rwijejwe ibikorwa byinshi by’imyidagaduro muri 2025

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma burizeza urubyiruko rwo muri aka karere gukomeza kubategurira ibikorwa byinshi by’imyidagaduro mu rwego rwo gukoresha ibikorwaremezo Leta yabubakiye.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, mu gitaramo cyo gusoza umwaka wa 2024 cyabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2024.

Iki gitaramo cyabereye muri Sitade ya Ngoma iherereye mu Murenge wa Kibungo, cyaranzwe n’imbyino zitandukanye, imyiyereko ya Karate, indirimbo z’umuhanzi uvuka muri aka karere uzwi nka B-Pac Rugamba ndetse no guhemba abanyeshuri bahize abandi ku rwego rw’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Igihembo nyamukuru cyatanzwe ni igikombe cyahawe abana bakina umukino uzwi nka Karate.

Mu butumwa yageneye urubyiruko, Mapambano yabashishikarije gusigasira ubuzima bwabo birinda inzoga, itabi n’ibindi biyobyabwenge, by’umwihariko ariko bakihatira gukora siporo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque

Byongeye kandi, yijeje urubyiruko gukomeza kubategurira ibitaramo. Ati “Mu izina ry’Akarere ka Ngoma, twiteguye gukomeza kubategurira ibi bitaramo mu rwego rwo kongera kwidagadura nk’urubyiruko ndetse tunakoresha ibikorwaremezo igihugu cyaduhaye.”  nk’akarere ka Ngoma.”

Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuga ko bishimira ibikorwa bategurirwa n’Akarere ka Ngomba, by’umwihariko Umurenge wa Kibungo.

Iragire Elisabeth uherutse gusoza amashuri yisumbuye ndetse akaba uwa kabiri ku rwego rw’igihugu mu ishami ry’ubushabitsi ‘Business Service’ yabwiye ICK News ko anejejwe no kuba yaratekerejweho akagenerwa ishimwe.

Ati “Ni iby’agaciro, ndishimye cyane kandi nshimira n’Umurenge wa Kibungo kuba warantekerejeho ukampa iyi ‘Certificate’. Sinjye njyenyine wishimye kuko n’umubyeyi wanjye yanejejwe no kuba naramuhesheje ishema mu bandi.”

Akomeza avuga ko yiteguye gukomeza kwitwara neza agahesha ishema ababyeyi, akarere ndetse n’igihugu muri rusange.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads