‘Ndi umunyabyaha nk’abandi bose’-Papa Fransisiko

Mu gitabo cye gishya cyitwa “Ibyiringiro: Ubuzima Bwanjye”, Papa Fransisiko agaruka ku rugendo rwe rwo kuva mu bwana mu mujyi wa Buenos Aires kugera ku kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.

Ni igitabo kirimo amafoto adasanzwe, harimo n’ayasohowe bwa mbere yahawe uburenganzira by’umwihariko na Papa Fransisiko ubwe.

Papa Fransisiko avuga mu bwana bwe avuga ko yari umwana “wikundiraga ibishimisha kandi akora ibintu bitunguranye.”

Ku myaka 88, yagarutse ku bintu by’ibanze byo mu bwana bwe, avuga ati: “Niba hari ibyaha nakoze mu bwana, ndabyibuka kandi bintera ipfunwe… Ndi umunyabyaha nk’abandi bose.”

Papa Fransisiko yagarutse ku mateka y’umuryango we, cyane cyane sekuru na nyirakuru bavuye mu Butaliyani aho bakomoka bakimukira muri Argentine mu 1929.

Mu buryo buciye bugufi, yagize ati: “Hari byinshi bibabaje ku bimukira. Icyo gihe nyogokuru yahishe bimwe mu bintu bye mu ikoti kubera gutinya ko byakwibwa. Ntaho bitaniye cyane n’ibibaho uyu munsi.”

Papa kandi yagarutse ku mpinduka zikomeye zabaye mu buzima bwe ubwo yatorerwaga kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi mu mwaka wa 2013, avuga ko atari yigeze yibwira ko ashobora guhabwa iyo nshingano.

Yagize ati: “Nta narimwe nari narigeze ntekereza ku izina ry’uzaba Papa, kuko sinigeze ntekereza ko ibyo bishobora kumbaho.”

Mu buhamya bwe, yavuze ku bintu byoroheje akumbuye kuva aho abaereye Papa, harimo no kugenda mu mihanda nta muntu umumenye cyangwa kurya pizza mu buryo busanzwe.

Yagize ati: “Kujya hanze kurya pizza ni kimwe mu bintu bisanzwe nakundaga cyane, ariko ubu ntibishoboka..”

Papa yanavuze impamvu yaretse kureba televiziyo kuva mu 1990 nyuma yo gutanga isezerano ryo kubahiriza inyigisho za Virgen del Carmen.

Yagize ati: “Icyo gihe nari hamwe n’umuryango wanjye i Buenos Aires, tureba televiziyo, maze mbona amashusho mabi anyura kuri nsakazamashusho bituma mpaguruka  ndagenda.”

Uyu mugabo ukomeje kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi avuga ko, nubwo yicisha bugufi, yibona nk’umunyabyaha ugira urukundo rw’abantu bose kandi ukomeza guharanira amahoro ku isi.

Papa Fransisiko ngo yari yarateganyije ko iyi nyandiko izasohoka nyuma y’urupfu rwe, ariko ubu yafashe umwanzuro ko igomba gusohoka muri uyu mwaka wa 2025, umwaka wa Yubile y’imyaka 2025 ishize Jambo yigize umuntu.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads