OIP-1.jpg

Musenyeri Ntivuguruzwa yasabye Abaseminari ba Kabgayi gukurikira Yezu Kristu badashidikanya

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yasabye abanyeshuri ba Seminari Nto ya Kabgayi gukomeza inzira bahisemo yo gukurikira Yezu Kristu badashidikanya.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo ubwo hahimbazwaga Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Leon iyi Seminari yisunze.

Ni Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi ari kumwe n’abasaserdoti banyuranye b’iyi Diyosezi.

Abapadiri bafashije Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa gutura igitambo cya Misa yabimburiye ibirori byo guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Leon waragijwe Seminari Nto ya Kabgayi

Byitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert, ari kumwe n’umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere, ababyeyi barerera muri iyi seminari n’abandi.

Mu butumwa bwe, Musenyeri Ntivuguruzwa yasabye abaseminari kwiyemeza no gushikama mu byo bemeye bakiririnda gutwarwa n’ibobonetse byose.

Yagize ati: “Hari ubwo umwana arangiza hano mu iseminari agasanga abarezi, padiri mukuru cyangwa se umwepisikopi ati ‘ndashaka gukomeza mu iseminari ariko reka ngo mbanze nshake akazi nkore imyaka nk’itatu nyuma nzagaruka. Ndashaka kuba padiri ariko mwanyemerera nkabanza kujya kwiga kaminuza’.”

Yakomeje agaragaza ko hari abandi basaba gukomereza mu iseminari ariko nyuma y’igihe gito bagahindura ibitekerezo.

Ati: “Ese koko wariyemeje? umaze imyaka itandatu nta muntu wigeze aguhatiriza kujya mu seminari kugeza ku isegonda ryanyuma, koko uracyashidikanya? Iyemeze, niba wiyemeje kuba umusaseridoti wiyemeze utareba inyuma, udaseta ibirenge, udashyiramo za ariko reka mbanze…, reka ndebe…, n’ibindi nk’ibyo. Mwiyemeze mube abahamya ba Kristu koko.”

Musenyeri yakomeje asaba abaseminari kumva ijwi ry’Imana ribahamagara, kumenya kugisha inama no kuyoboza inzira yo kunyuramo.

Yashimangiye akamaro ka seminari mu gufasha abana gusobanukirwa icyo Imana ibashakaho. Ati: “Seminari rero icyo ikora ni ugufasha abana kuvumbura umuhamagaro wabo bakawukuriramo ugashinga ibirindiro kuburyo bazavuga yego bayumva neza biyemeje ubudasubira inyuma.”

Yaboneyeho no kubwira ababyeyi n’abarezi ko uruhare rwabo ari ingenzi mu burere bw’abana ariko n’umwana ubwe akaba afite iyo nshingano yo gukomeza kumva ijwi kandi agasobanuza.

Ati: “Mukwiye kugira uruhare mu gufasha abana gukomeza imihamagaro yabo mubafasha kuyisobanukirwa, no kumenya Imana by’ukuri.”

Nshimiyumukiza Vedaste wiga mu mwaka wa gatandatu mu iseminari nto ya Kabgayi akaba n’umunyeshuri uhagarariye abandi, yavuze ko ubutumwa bahawe babwakiriye neza, kandi aboneraho no gusaba ababyeyi kubaherekeza muri uru rugendo.

Ati: “Ni imvugo igaruka kenshi cyane badusaba gukurikira intego yihariye ya seminari koko tukiyemeza kwiyegurira Imana ntagusubira inyuma. Turasaba ababyeyi rero kutuba hafi no kudushyigikira mu mihamagaro twiyumvamo kugira ngo tugere ku ntego zacu nk’uko tubyifuza.”

Umunsi mukuru wa Mutagatifu Leon usanzwe wizihizwa ku itariki ya 10 Ugushyingo buri mwaka, ariko muri uyu mwaka, Seminari ya Mutagatifu Léon Kabgayi yahisemo kuwizihiza ku itariki ya 15 Ugushyingo 2025. Ibi byakozwe mu rwego rwo gukomeza kwishimira ibyo abaseminari bagezeho mu myigire yabo, no kubashimisha kugira ngo bashobore gufatanya n’ababyeyi babo muri ibi birori.

Seminari Nto ya Kabgayi kandi yizihizaga uyu Munsi mukuru wa Mutagatifu Leon ku nshuri ya 112. Kugeza ubu seminari nto ya Kabgayi ifite abanyeshuri  basaga 400.

Abarererwa muri Semenari Nto ya Kabgayi bari bacyereye ibirori

Seminari Nto ya Kabgayi yaragijwe Mutagatifu Leon imaze imyaka 112 ishinzwe

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads